ABATURAGE BO MU KARERE KA MUSANZE BIFATANYIJE N'ABANDI MU GUHANGANA N'IKIBAZO CY'ISURI GIHANGAYIKISHIJE IGIHUGU
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, hirya no hino mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze abantu mu nzego zitandukanye babyukiye mu Muganda Rusange Usoza Ukwezi kwa Mata 2022, usimbura uwari uteganyijwe kuwa Gatandatu wa nyuma w'Ukwezi, wibanze by'umwihariko ku bikorwa byo kurwanya isuri, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu.
Ku Rwego rw'Akarere, uyu Muganda wabereye mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Kamisave, mu Mudugudu wa Kamurera, ahacukuwe imirwanyasuri ku Musozi wa Kamurera.
Ni igikorwa cyari kiyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, wari kumwe n'Inzego z'Umutekano zikorera muri akao Gace, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Abakozi b'Akarere n'abaturage muri rusange, bakiriwe n'Umukozi Ushinzwe Irangamimerere, Madamu UWITIJE Marie Alice, wari uhagarariye Ubuyobozi bw'Umurenge.





Nyuma y'umuganda, abaturage bashimiwe uruhare rwabo mubibakorerwa, ariko bibutswa ko ibigenda bigerwaho byose tubikesha Ubuyobozi Bwiza bw'Igihugu, bukomeje no gukora ibishoboka byose mu kurwanya COVID-19, aho abaturage bahabwa inkingo kandi ku buntu.

Muri uyu muganda, Umuyobozi w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri akaba yari yazanye n'Itsinda ry'Abaganga bo ku Bitaro, batanze Serivisi yo Gupima ku Bushake Indwara Zitandura, bafatanyije na Bagenzi babo bo mu Kigo Nderabuzima cya Murandi kibarizwa muri uwo Murenge.

Basabwe kurwanya isuri mu buryo buhoraho, gufata amazi yo ku nzu no kuzirika ibisenge, kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza bw’Umwka Utaha wa 2022-2023 no kugira umuco wo kwipimisha indwara kenshi bakamenya uko bahagaze, kurwanya umwanda, imirire mibi n'igwingira mu bana, kwipisha inda ku bagore batwite no kuboneza urubyaro, kujya muri EjoHeza, guhinga no korora kinyamwuga, kurwanya amakimbirane, gufatana urunana no gutanga amakuru kucyahungabanya umudendezo wa muntu muri rusange.


