ABATURAGE BO MU KARERE KA MUSANZE BAHAWE TELEFONE MURI GAHUNDA YA CONNECT RWANDA BARASHIMIRA UBUYOBOZI BUKURU BW'IGIHUGU
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Musanze, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver ari kumwe n'Inzego zitandukanye, Abanyamabanga Nshingwanikorwa b'Imirenge ndetse n'Ukuriye Ingabo mu Turere twa Musanze, Gakenke, Burera, bashyikirije telephone zigezweho (smartphones) 433 abaturage muri gahunda ya Connect Rwanda.

Mu karere ka Musanze, nibura umuturage umwe muri buri Mudugudu yahawe telephone igezweho.Abaturage baturutse mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze bahawe Telefone bashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuba abashikirije izi telephone. Bamusezeranyije ko biteguye kuzibyaza umusaruro cyane mu kuzifashisha muri serivisi z'ikoranabuhanga.




Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Innovation, Madame Diane GAHIMA, yasabye abahawe izi telephone kuzibyaza umusaruro no kuzifata neza.
Kugira ngo ikigamijwe gishobore kugerwaho ku buryo burambye muri bwa bufatanye bw'Inzego, Umukozi wari waje ahagarariye MTN Rwanda, Bwana Eugène GAKWERERE, akaba yijeje abaturage b'Akarere ka Musanze ko ahakigaragara ibibazo bya Network MTN biteguye kubikemura hongerwamo Iminara aho itarashyirwa.