Abaturage barashishikarizwa gutanga amaraso badategereje ikiguzi
Kuri uyu wa 14 Kamena 2025, Umunsi mpuzamahanga w'abatanga amaraso wizihirijwe mu Karere kacu ka Musanze ku nsanganyamatsiko igira iti:"Tanga amaraso,tanga icyizere. Twese hamwe dutabare abarwayi."
Witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse n'umuyobozi w'ishami ryo gutanga amaraso mu kigo cy’Iguhgu gishinzwe Ubuzima Dr Muyombo Thomas.
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice ati: "Turashishikariza abantu bose gutanga amaraso kandi nta kiguzi dutegereje, kuko ari bwo buryo bwizewe bwonyine bwo gukomeza gutanga icyizere cyo gutanga ubuzima ku ndembe zo kwa muganga n’abandi bakenera amaraso. N’abazima kandi turasabwa kwirinda indwara, kwirinda impanuka, Kwirinda indwara zandurira mu maraso n’ibindi byose byatuma twisanga mu bakenera amaraso.”
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso Dr. Muyombo Thomas yashimiye abatanga amaraso avuga ko agomba kuboneka kugira ngo uyakeneye wese ayabone. Yagize ati “amaraso yatabara nawe ubwawe cyangwa umuvandimwe wawe. Amaraso ni umuti muganga asabira umurwayi nta kindi cyamutabara gihari. Bityo rero, amaraso agomba kuboneka kugira ngo umurwayi wese uyakeneye ayabone.”