Abaturage barashishikarizwa gusezerera umwanda
Abaturage b'Akarere ka Musanze, abahagenda n'abahakorera barashishishikarizwa gusoza umwaka barasereye umwanda, ahubwo bakimakaza umuco w'isuku ahantu hose n'igihe cyose.
byagarutsweho mu nteko y'abaturage yabereye ku biro by'Akagari ka Muhabura mu Murenge wa Nyange, yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nsengimana Claudien. Muri iyi nteko abaturage n'abayobozi baganiriye kuri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya umwanda, Kwizihiza iminsi mikuru hirindwa gusesagura no kubungabunga umusaruro w'ubuhinzi.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nsengimana Claudien yasabye abaturage gusoza umwaka barasezereye umwanda kandi bagahera none bimakaza isuku ku myambaro, ku mubiri,mu kanwa, ku biryamirwa,...
Yabasabye kwitabira irondo, kwirinda ubusinzi, inzoga zitujuje ubuziranenge n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange TUYISENGE Vedaste yavuze ko Inteko z'Abaturage ari umwanya wo guhugurana, asaba abaturage kujya bashyira mu bikorwa impanuro bahererwa mu Nteko z'Abaturage, kujyana abana mu marerero no guharanira iterambere ry'umuryango.