Abaturage barasabwa kwirinda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana NSENGIMANA Claudien, ari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muhoza na Gacaca hamwe n’inzego z’umutekano, bagiranye inama n’abaturage bo mu Kagari ka Kabirizi ko mu Murenge wa Gacaca n’abo mu Kagari ka Cyabararika ko mu Murenge wa Muhoza, bafite ubutaka mu gishanga kiri gukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Iyi nama yo kuwa wa 29 Nzeri 2025, yitabiriwe na Lt. Col. Charles KAMALI, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Col. Steven KAYIGUMIRE, Umuyobozi wa Ingabo mu turere twa Musanze, Burera na Gakenke, Lt. Col. Edouard NKORANYABAHIZI, Umuyobozi w’Inkeragutabra mu Karere ka Musanze, hamwe na SSP James BAGABO, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze.
Inama yibanze ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ingaruka zabyo, no gutangariza abaturage imyanzuro yafashwe hagamijwe kurengera icyo gishanga no gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ndetse no guteza imbere umutekano w’abaturage n’inyungu rusange ziganisha ku mibereho myiza n’iterambere ryabo.
Abaturage bagaragarije abayobozi ibibazo bahura na byo biterwa n’ubucukuzi butemewe, bisaba ko inzego z’umutekano zakomeza kubaha ubufasha mu gukemura icyo kibazo kibateza umutekano muke. Biyemeje kandi ko guhera ejo nta muntu uzongera gusubira muri icyo kibaya, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi mu kurinda icyo kibaya, guteza imbere umutekano w’abantu n’ibyabo, no guteza imbere inyungu rusange.