Abaturage barasabwa kugira Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge urukingo rukingira ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yasabye bakozi ba Sopirwa n’abaturage muri rusange kwigira ku mateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, gutanga amakuru ku hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro no kugira gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge urukingo rukingira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, y’akababaro by’umwihariko imiryango 11 yishwe ari Abakozi mu cyahoze ari OPYRWA, wateguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Sopirwa, wabaye kuri uyu wa 19 Kamena 2025. Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka twatangiriye ku cyicaro cy’uruganda rwerekeza ku rwibbutso rw’Akarere rwa Cour d’Appel de Ruhengeri. Nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange no kunamira inzirakarangene ziharuhukiye, urugendo rwasorejwe aho rwatangiriye, hakomerezwa izindi gahunda z’umuhango wo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutumwa bwatangiwe bwibanze ku gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubizeza ko jenoside itazongera ukundi no gusaba abaturage kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyipfobya. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Jenoside yabaye amahano yagizwemo uruhare n’abayobozi babi, bikaba ari isomo ku bayobozi b’iki gihe bahamagarirwa kwimakaza ubutabera, ubumuntu, ubwiyunge. Yagize ati: "Jenoside yabaye amahano akomeye, aho bamwe mu bayobozi b’igihugu icyo gihe bagize uruhare mu itegurwa no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi. Uruhare rw’ubuyobozi bubi ni isomo rikomeye kuri twe bayobozi b’iki gihe duhamagarirwa gukorera abaturage twimakaza ubutabera, ubumuntu, ubwiyunge n’ubwubahane.”
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, ni umwanya wo kuzirikana amateka yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside, kwigira kuri ayo mateka hagamijwe ko itazongera kubaho ukundi no gushimira abagize uruhare mu kuyihagarika. Yagize ati: "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 ni ngombwa ko :Tuzirikana ku mateka mabi yaranze Igihugu cyacu akatugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, kugira ngo tuyigireho kandi ngo dufate ingamba ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Muri ibi bihe kandi ni umwanya wo kuzirikana aho Igihugu cyavuye aho kigeze n’aho kigana, kugira ngo duharanire gusigasira ibyagezweho, kubibyaza umusaruro mu bwinshi no mu bwiza ndetse no gukomeza guhanga ibishya.”
"Kuri uyu munsi twibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo gushimira ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru wazo Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika ubu, uruhare rukomeye zagize rwo kurokora abakiriho ndetse no kubohora Igihugu, ubu kikaba kigeze aheza hashimishije. Uyu ni umwanya wo kugaya aba bose bateguye kandi bagashyira mubikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, abarenga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.”
Bwana Nsengimana Claudien yasabye abaturage kwitandukanya n’ingendabitekerezo ya Jenoside, no kugira gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda urukingo rukingira ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: "Twahisemo kuba umwe, gutekereza cyane no kugaragaza ibyo dukora. Tuboneyeho gusaba abaturage kwitandukanya n’ingendabitekerezo ya Jenoside andi macakubiri n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Turasaba ko gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda twigishijwe kenshi twabigira urukingo ruhora rudukingira ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri aho ava akagera.”
Bwana Nsengimana yasabye kandi abaturage bazi ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuhagaragaza kugira ngo izo nzirakarengane zishyingurwe mu cyubahiro. Ati: "Uyu ni mwanya kandi twongera gusaba abazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yajugunywe ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro , gutanga amakuru kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabasabye yihanganishije abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Sopyrwa, abasaba abasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiteza imbere no gukomeza kubaka Igihugu.
DUKOMEZE KWIBUKA TWIYUBAKA