Abaturage b’Akarere ka Musanze barasabwa guca ukubiri n’umwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burasaba abaturage kwimakaza isuku, bagahagurukira kurwanya umwanda bahereye ku mubiri wabo, ku myambaro, mu ngo zabo, izo bacururizamo n’ahazikikije ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi. Ibi bizatuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bityo bace ukubiri n’imirire mibi ndetse n’igwingira, n’izindi ndwara zituruka ku mwanda. 

Mu nteko y’abaturage yabereye mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yashishikarije abaturage guca ukubiri n’umwanda, bakimakaza isuku. Yagize ati: "Twongere dusubize intekerezo inyuma, turebe igikwiye. Duce ukubiri n’umwanda”. Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, kwirinda kurarana n’amatungo kuko nayo ateza umwanda. Yashimangiye ko nta mpamvu nimwe iboneka i Musanze yasobanura impamvu y’umwanda. 

Umubyobozi w’Akarere yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kororera mu biraro kandi buri mworozi akajya azirikana icyo agaburira inka azirikana amabwiriza agenga ubworozi ateganya ko amatungo yororerwa mu biraro cyangwa mu nzuri zujuje ibisabwa. Yagize ati "… usanga umuntu afite inka, ariko ntazirikane ngo irarya iki. Amabwiriza y’ubworozi ni uko nt nka igomba kuzerera ku gasozi. Inka yose igomba kuba ifite ikiraro.”

Mu gitondo cy’isuku cyabereye mu kagari ka Bukinanyana, mu gace gaherereyemo ikimoteri mu murenge wa Cyuve, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald yasabye abaturage kugaruka ku muco w’isuku no kwiyubaha. Ahereye ku nsanganyamatsiko y’ibikorwa byahariwe ubukangurambaga ku isuku n’isukura, abasaba, igira iti: "Duhereye mu isibo turwanye umwanda uwo ari wo wese”, Visi Meya yasabye abaturage kurwanya umwanda wosekandi ahantu hose.