Abaturage bakanguriwe kwimakaza isuku

Kuri uyu munsi, abaturage bo mu Karere ka Musanze n’abayobozi mu gikorwa rusange cyIgitondo cy’Isuku, gahunda igamije kwimakaza umuco w’isuku no guteza imbere ubuzima bwiza binyuze muri gahunda ya #IsukuHose.

Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kimonyi, mu Murenge wa Kimonyi, aho abayobozi b’Akarere, abafatanyabikorwa n’abaturage bahuriye mu bikorwa byo gusukura no gutunganya aho ubucuruzi bukorerwa.

Nyuma y’igikorwa cyo gukora isuku, abaturage bashishikarijwe kurushaho kugira isuku mu buzima bwa buri munsi. Bibukijwe ko gahunda ya #IsukuHose itareba gusa isuku y’ahantu, ahubwo ikubiyemo isuku y’umubiri n’imyambaro, isuku yo mu kanwa, isuku yo mu ngo, aho bakorera, mu mihanda, ahahurira abantu benshi ndetse no mu nkengero z’aho batuye.

Abitabiriye iki gikorwa bagaragarijwe ko kwimakaza isuku ari inshingano ya buri wese kandi ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha gukumira indwara no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Igitondo cy’Isuku gikomeje kuba umwanya mwiza wo guhuza abayobozi n’abaturage mu bikorwa bigamije  gukomeza kubaka umuryango urangwa n’isuku, ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.