Abasenateri basuye Imirenge ya Gataraga na Shingiro
Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, Senateri NSENGIYUMVA Fulgence na Senateri MUKABALISA Donatille baherekekjwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse basuye imirimo yo gutunganya isoko y'amazi ya Rubindi n'iyo kwagura uruganda rw'amazi rwa Mutobo, yombi iri mu Murenge wa Gataraga. Ni muri gahunda ya Sena, aho Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari iri kugenzura ibikorwa mu kwegereza abaturage amazi meza.
Imirimo yo gutunganya isoko no kwagura uruganda nirangira, uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na m3 55,500 ku munsi ruvuye kuri m3 12,500 rutanga ubu.
Abasenateri basuye kandi ibikorwaremezoo by'amazi biri mu kagari ka Mudende mu Murenge wa Shingiro, birebera aho imirimo igeze, imbogamizi zihari, banatanga inama z'uko zashakirwa ibisubizo.
Ku gicamunsi, Abasenateri baganiriye n'abaturage mu Murenge wa Shingiro, hibandwa k'uko babona ibikorwa remezo bibegereza amazi meza. Babakanguriye kubungabunga ibikorwa remezo by'amazi kugira ngo bibafashe mu iterambere.