Abanyeshuri biga imyuga barashima Leta ibafasha kwiteza imbere
Ubwo Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho Myiza Bwana MARTIN NTIRENGANYA yasuraga abanyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye bigishwa imyuga itandukanye mu bigo bya TVETs bikorera mu Karere ka Musanze, abanyeshuri bamugaragarije akanyamuneza ko kuba biga imyiga, bakaba bashima ubuyobozi bw’Igihugu bubafasha kwiteza imbere. Abo banyeshuri barashima Leta cyane ibafasha kwiteza imbere binyuze mu kwiga imyuga cyane cyane ko bazahabwa n’ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize.
Kuri TVET ya RWAZA higa abanyeshuri bagera kuri 70 biganjemo abakobwa babyaye imburagihe mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene no guteza imbere imiryango yabo muri gahunda ya Sustainable GRADUATION. Abanyeshuri bose hamwe bakomoka mu miryango itishoboye bari kwiga imyuga bagera kuri 250, bakaba biga muri za TVETs enye; ane TVET BUSOGO, ETEFOP Musanze,TVET GASANZE na TVET RWAZA. Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza yababaye impanuro zizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga ndetse no kwivana mu bukene, baharanira kwigira.