Abanyeshuri barasabwa kurangwa n'ikinyabupfura no gukorana umwete - Minisitiri Mukazayire
Minisitiri wa Siporo Madamu Mukazayire Nelly yagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, aho yasuye ibikorwa by’umushinga the Tony Football Excellence Program (TFEP) uri kubaka ikibuga cy’umupira w’Amaguru cyitezweho guteza imbere impano z’urubyiruko mu mupira w’amaguru, hamwe na Ecole des Sciences de Musanze, ishuri rya Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri.
Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025, Minisitiri Mukazayire Nelly yibanze ku kubashishikariza kurangwa n’umwete, bakarwana ishyaka mu byo bakora byose, baharanira gutera imbere ku rugero rwisumbuye aho bari.
Aganira n’abanyeshuri barererwa muri Ecole des Sciences de Musanze, Minisitiri Mukazayire yasabye abanyeshuri kurangwa n'umwete haba mu masomo ndetse no mu mpano bafite. Yabasabye kandi kugira ikinyabupfura n'umuco wo kurushwana baharanira kugera ku rwego rwisumbuye aho bari bari. Yasobanuye ko discipline isobanuye kwiyemeza no kutagendera mu kigaro. Yagize ati: "Discpline ivuga kwibuza, ivuga kugira ibyo wiyima, ivuga kudasa nk’uko abandi basa, ivuga kudakora nk’uko abandi bakora, ivuga kutagendera mu kigare. Discpline ivuga guhozaho.”
Minisitiri Mukazayire yasabye abana barererwa mu Irerero rya TFEP kurangwa n'ikinyabupfura bumvira ababatoza, kwizera impano bafite, gukora cyane mu ntumbero yo kuzagera kure, no kurangwa n'umuhate umwe haba muri sporo no mu yandi somo. Yagize ati: "umwete mushyira mu kibuga ugomba kungana n’uwo mushyira mu masomo.” Kuri ubu, iri rerero rya TFEP rigizwe n'abana 56.
Minisitiri yasoje ubutumwa bwe yongera gusaba abanyeshuri kurangwa n’umwete n’ikinyabupfura kandi bakizera impano bifitemo bityo bakazibyaza umusaruro. Yagize ati: "Icyo mbasabye nanjye munsezeranyo ko muzashyiramo umwete , mugashyiramo discipline kandi mukizera impano zibarimo, turabisezeranye?. … Ubwo natwe tubisezeraniye hano, tuzongera duhure tureba ko mwesheje iyo mihigo… Amasomo yanyu muyashyiremo umwete, impano zanyu muzishyiremo umwete, maze ubundi twese dutere imbere, duteze imbere igihugu cyanyu maze ubundi u Rwanda rweme”