ABANTU BAFITE UBUMUGA BW’URUHU BARI BAKWIRIYE ABAFATANYABIKORWA BATANDUNYE BABUNGANIRA

Ku bufatanye bw’Ubuyobozi n’Inzego zitandukanye, hagenda hashingwa Imiryango itandukanye harimo n’iyita ku Bantu Bafite Ubumuga, ifasha mu kurushaho gukangurira Umuryango Nyarwanda kutabaha akato ndetse n’Abafite Ubumuga ubwabo kwigirira icyizere hagamijwe iterambere n’imibereho myiza kuri bose kandi buri wese abigizemo uruhare, ku rugero rwe, hakanatangwa inkunga zitandukanye aho bibaye ngombwa.

Abantu Bafite Ubumuga barimo ibyiciro bitandukanye hashingiwe ku bumuga bafite, muri bo hakabamo n’Abantu Bafite Ubumuga bw’Uruhu, bahura n’ibibazo by’ingutu bitandukanye birimo ikibazo cy’izuba ryangiza uruhu rwabo rugacika ibisebe cyangwa bakagira uduheri mu mutwe kuri bamwe bagakurizamo indwara ya Kanseri kubera imiterere yarwo, uburwayi bw’amaso butuma batabona neza hakabamo n’abo bitera ubundi bumuga bwo kutabona, kunenwa kuri bamwe mu miryango bavukamo, aho batuye, mu ishuri kubashoboye kurijyamo n’ahandi kubera imyumvire ya bamwe ikiri hasi, aho hari n’aho bahabwa amazina abasesereza, bityo bigatuma abenshi bacika intege kubera kutiyakira bikabaviramo kubaho mu bukene bukabije.

Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi w’Icyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri habereye igikorwa cyo gusuzuma abantu bafite ubu bumuga, ku bufatanye na Umuryango “Health Alert Volunteers” (HAV), ari nabo baterankunga b’icyo gikorwa kugira ngo bahabwe indorerwamo, amavuta no kuvuzwa ku bo bibaye ngombwa. Hakiriwe abantu bagera kuri 47, abana n'abakuru, aho buri wese   yahawe amacupa 2 y’amavuta ahenze cyane afite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda anagana n’ibihumbi mirongo itatu (30,000RWF), ingofero zibarinda izuba, basuzumwa amaso abandi bashiririzwa twa duheri twavuzwe haruguru tubatera kanseri.

Icupa rimwe ry'ayo mavuta niryo rigura ibihumbi miringo itatu uko ringan uko, bityo bikaba birenze ubushobozi bwa benshi kubera ko ahora akenewe

Utwo duhera mubona mu mutwe w'uwo mwana nitwo twavuzwe haruguru, aho bakenera ingofero ibarina izuba

By’umwihariko, abana b’abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kutareba neza ku kibaho, bityo basaba ko bakomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo bajye bitabwaho cyane cyane bicazwa imbere mu rwego rwo kuborohereza.

Gusoma ni ikibazo gikomeye ku bantu bafite iki kibazo

“Health Alert Volunteers” ni Umuryango Nyarwanda si Mvamahanga, ufite Icyicaro mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo, aho bita kuri MEREZ YA I, kugeza ubu mu Karere ka Musanze hakaba habarurwa Abantu Bafite Ubumuga bw’Uruhu bakorana n’uyu Muryango bagera kuri 50, ni ukuvuga abagabo 22 n’abagore 28, kuva mu Mwaka wa 2017.