Abamotari barakangurirwa kugira isuku no guhanira imibereho myiza y’imiryango yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yasabye abamotari kurangwa n'isuku birinda kujugunya imyanda aho babonye hose, gukora bagamije gutera intambwe y'ubukire no kwirinda ubusanzi.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwahuje abamotari bo mu Karere ka Musanze n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’U Rwanda, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, n’Urwego Rw'igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y'Inzego Zimwe z'Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA). Ubwo bukangurambaga bwaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025, bubera muri Sitade Ubworohareno ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kasike Ikwiye, Umutekano w'umutwe Wawe".

Bwana Nsengimana Claudien yabwiye abamatori igishoro cya mbere bafite ari ubuzima bityo ko bakwiye kwitwararika ku mutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda icya buhutaza. Yagize ati: “Ntawutabizi ko igishoro cyacu ni ubuzima bwacu, ni byiza ko ibishoboka byose tubikora, kugira ngo tubungabunge bwa buzima bwacu, mbere na mbere nk’umumotari utwara moto n’umugenzi uba utwaye.”

Kugira ubuzima bwiza bijyana no kurwanya umwanda aho uru hose, wihereyeho ugashishikariza n’abvandi kurangwa n’isuku no kwamagana umwanda. Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yabwiye abamotari ati: "…Tubakangurira kugira isuku, ndetse n’abo mutwaye bakagira isuku, twirinda kugenda dutagaguza uducupa tw’amazi, cyangwa twa jus [umutobe] aho tubonye hose. Tubyiteho tube aba mbere mu gutanga ubwo bukangurambaga, abo dutwaye, aho tugenda, tugire isuku.”

Kuri iyi ngingo yo kugira ubuzima bwiza, umuyobozi w’akarere yibukije amatori ko bazagera ku iterambere rirambye kubera ko bubahiriza amategeko. Yagize ati: "ibyo byose tuzirikana ko tugomba kubigeraho kubera ko dufite ubuzima bwiza, ubuzima twabungabunze, twibahiriza amategeko y’umuhanda, twirinda ubusinzi kubera ko biri mu biteza impanuka. 

Uwaje ahagarariye Polisi y’u Rwanda, Ishami rya rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, CSP Vincent B. Habintwari na we yasabye abamotari kurangwa n’isuku, bakambara imyenda isa neza kandi na moto zabo zikaba zisukuye. Yagize ati: "Mugomba gusa neza … nimugerageze, ugerageze wiyiteho. Ugomba kugira moto isa neza, ugomba kugira umwambaro wambaye ukeye, usa neza… ukagira casque isukuye.” Yabagaragarije ko umumotari uzaba umusimu, akarangwa n’isuku ndetse no kubahiriza amabwiriza ari we uzatera imbere kurusha abandi bose.

Abamotari bakorera mu Karere ka Musanze bunguranye ibitekerezo n’ abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro, ku bibazo by’umutekano wo mu muhanda n’ingamba zitandukanye mu rwego kunoza no kuzamura imyitwarire myiza mu mwuga wo gutwara abantu kuri moto. Abamotari bibukijwe ko Umutekano wo mu muhanda n’imyitwarire myiza ari ingenzi mu kugabanya impanuka no kurengera ubuzima.