Abakozi b'Ibitaro bya Kacyiru baremeye imiryango 10 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, Abakozi b'Ibitaro bya Kacyiru baremeye imiryango 10 itishoboye y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kuyifasha gukomeza kwiyubaka no guteza imbere imibereho yayo.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Busogo witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr. Daniel Nyamwasa, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, Intumwa ya IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, inzego z’umutekano, ndetse n’abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru.
Igikorwa cyo kuremera iyi miryango cyabimburiwe no kunamira no guha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo. Nyuma yaho, Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidele, yatanze incamake y’amateka yaranze icyahoze ari Komine Mukingo n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr. Daniel Nyamwasa, yavuze ko igihe cyo Kwibuka ari umwanya wo gukomeza gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimakaza umuco wo gufashanya no kuba hafi y’abatishoboye, kugira ngo babashe kuva mu buzima bubi bagana ku mibereho myiza.
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi bikaba ari umusanzu ufatika mu rugendo rwo gukomeza kubaka imibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Atanga ikaze ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anabashimira ubutwari n’icyizere bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kwiyubaka. Yashimiye kandi Abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru ku gikorwa cy’ubumuntu cyo kuremera imiryango itishoboye no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kubunamira no kubasubiza agaciro.
Yavuze ko ubufatanye nk’ubu bugira uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’ubufatanye, anashishikariza ibindi bigo n’abafatanyabikorwa gukomeza gutanga umusanzu mu kuzamura imibereho y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’indi miryango itishoboye.