ABAJYANAMA MU NAMA NJYANAMA Y'AKARERE KA MUSANZE BEMEJE INGENGO Y’IMARI IVUGURUYE

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, mu Cyumba Kinini cy'Inama cy'Akarere ka Musanze hateraniye Inama y'Inama Njyanama Idasanzwe y'Akarere ka Musanze, iyobowe na Perezida wayo, Bwana NDAYAMBAJE Michel.

Ingingo nyamukuru yizweho muri iyi nama, Abajyanama bari bazinduwe no Kwemeza Ingengo y'Imari Ivuguruye y'Akarere y'uyu Mwaka wa 2021-2022.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere agaragaza Ingengo y'Imari

Iyi Ngengo y'Imari, yemejwe n’abari bitabiriye bose, 100%,  ikaba yaragabanutseho 2%, ni ukuvuga ko yavuye kuri miriyari makumyabiri n’icyenda, miriyoni ijana na mirongo itatu n’imwe, ibihumbi magana arindwi na mirongo icyenda n’icyenda n’amafaranga mirongo itatu n’umunani y’u Rwanda |(29,131,799,038 RWF), ikagera kuri kuri miriyoni makumyabiri n’umunani, miriyoni Magana ane na mirongo irindwi n’icyenda, ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bitanu n’amafaranga ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (28,479,175,150RWF).

Perezida w'Inama Njyanama akaba ayishyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mushya w'Akarere, Bwana KANAYOGE Alex.