ABAHINZI BARAHAMAGARIRWA KUBA BARANGIJE GUTERA MBERE Y'IMPERA Z'UKU KWEZI KWA NZERI 2021

Ibi ni ibikubiye mu butumwa bwatangiwe mu Murenge wa Busogo, mu Gikorwa cyo Gutangiza ku Mugararagaro Igihembwe cy'Ihinga 2022A ku Rwego rw'Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, mu Kagari ka Gisesero, mu Mudugudu wa Kabaya, muri cya Kibaya cyatunganyijwe cya Mugogo.

Uretse abaturage bo muri uyu Murenge, iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi muri RAB ku Rwego rw'Igihugu, Bwana IZAMUHAYE Jean Claude, Inzego z'Umutekano, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umuyobozi wa RAB/ Station ya Musanze, Urugaga Imbaraga, Agri-Research, Abagoronome mu Mirenge,Abajyanama b'Ubuhinzi, Ibitangazamakuru bitandukanye n'Ishami ry'Ubuhinzi mu Karere by'umwihariko.

Hatewe Igihingwa cy'Ibigori, imbuto ya Hybrid yatuburiwe mu Rwanda RHMH 1520, ibereye imisozi kandi inatanga umusaruro mwinshi, yatereshejwe ifumbire mvaruganda n'ifumbire y'imborera

Nyuma yo gutera, Abanyamuryango ba Koperative KOTIMU (Koperative Tubungabunge Ikibaya cya Mugogo) bahinga muri iki Kibaya basabwe gukomeza gushyiraho akabo mu kurushaho kukibungabunga, by'umwihariko abafite imirima yegereye ibikorwaremezo byashyizwe muri iki kibaya hagamijwe kuyobora amazi (imiferege n'ibibare) bakanguriwe gukomeza kubibungabunga no kubirinda kuziba, kugira ngo gikomeze kibyazwe umusaruro haba ku baturage b'Akarere ndetse n'Igihugu muri rusange.

Abahinzi bose bahamagariwe kurangiza gutera bitarenze uku kwezi kwa Nzeri 2021, kubera ko baboneye imvura ku gihe kandi ikanagwa neza, basabwa gukurikirana ibihingwa no kuzakoresha ifumbire ya UREA mu gihe cyo kubagara. Basabwe kandi kongera imbaraga mu gutera ubwatsi burwanya isuri ku misozi kugira ngo hanaboneke ubwatsi bw'amatungo, gukora ibirundo by'ifumbire y'imborera no kujya mu Bwishingizi bw'Ibihingwa.

Nyuma y'igikorwa nyirizina, abaturage biteguye kumva ubutumwa bw'Abayobozi

Mu gihe cyo gushimira abitabiriye no gutanga impanuro

Abaturage bishimira Ubuyobozi Bwiza budahwema kubaba hafi mu buzima bwabo bwa burui munsi

Tubibutse ko iki kibaya cyari cyarahoze gituwe n’abaturage kuva kera, bafite n'umuriro w'amashanyarazi, nyuma y’aho, mu Mwaka wa 2008, kubera amazi aturuka ku misozi igikikije, amazi y’Umugezi wa Kinoni ufite isoko mu Karere k’abaturanyi ka Nyabihu ndetse n’aturuka mu Birunga kikaza kurengerwa, iyi miryango ikimurirwa ahandi, hanyuma ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye kikaza kugenda  gitunganywa kugeza aho habonekeye nibura ubutaka buhingwa, bityo akaba ariyo mpamvu kigomba guhora kibungwabungwa umunsi ku wundi kugira ngo iki kibazo gikemuke ku buryo burambye, kubera ingano yacyo (ubuso bungana na Ha 79) ndetse n’ukuntu cyera.