ABAGIZE KOPERATIVE “UBUMWE - JYAMBERE KINIGI” BARASABWA KWITA KU BWORTOZI BW’INKOKO BAGENEWE ARIKO BAKANIZEZWA UBUFATANYE

Hari mu Muhango wo Kwegurirwa Ibikorwa by’Umushinga w’Ubworozi bw’Inkoko zorojwe Abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzamura imibereho yabo no kwihuta mu iterambere kuri bo ubwabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Iyi miryango 144 akaba ariyo yibumbiye muri Koperative bise “UBUMWE- JYAMBERE KINIGI”, wabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021.

Muri uyu muhango, Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi/ RAB, Madamu UWITUZE Solange, wakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, wari uhagarariye Akarere, Inzego z’Umutekano n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge.

Tubibutse bakigera muri uyu Mudugudu watashywe ku mugaragaro ku itariki ya 04 Nyakanga 2021 bahawe inkoko ibihumbi umunani, zahise zitangira gucungwa n’Akarere n’Umurenge wa Kinigi, ku bufatanye na RF na RAB kugeza uyu munsi, bityo ubu bakaba bamaze kugezwa ku rwego rubafasha kuba bazikurikiranira ubwabo ariko ko nanone bagakomeza no kunganirwa n’izi Nzego zavuzwe haruguru n’Abafatanyabikorwa bazo.

Ni muri urwo rwego hemejwe ko bazahabwa amahugurwa ku Micungire ya Koperative azategurwa n’Akarere binyuze mu Ishami rya BDE, amahugurwa ajyanye n’Ubworozi ku bufatanye na RAB na RDDP binyuze mu Ishuri ry’Aborozi mu Murima, LFFS, …, hanemeranywa ko Abakozi bari basanzwe bifashishwa muri uyu mushinga bazakomeza gukora kandi n’ibikoresho byifashishwaga bikagumaho.

Umuhango wabereye mu Nzu Mberabyombi nayo yubatswe muri uwo Mudugudu, abantu bahamagarirwa kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye akomeje kwisukiranya kubera Ubuyozi Bwiza, dore ko kuva ku munsi wa mbere izi nkoko zitera amanwa n'ijoro.