Abagana Isoko rya Byangabo barashishikarizwa kwimakaza isuku
Ku wa 18 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Bwana KAYIRANGA Theobald yasuye abacuruzi bakorera mu Isoko rya Byangabo riherereye mu murenge wa Busogo mu rwego rwo kuganira na bo ku kunoza isuku mu mikorere yabo.
Bwana Kayiranga Theobald yabwiye abacuruzi n'abagana isoko rya Byangabo ko bagomba gufata iyambere mu kwimakaza umuco w'isuku y’aho bakorera ndetse n’iy’ibyo bakaora, abasaba kugira uruhare mu kurwanya abacururiza ahatemewe n'abakwirakwiza umwanda mu isoko.
Mu rwego rwo kurushaho kwimikaza isuku, Bwana KAYIRANGA yibukije abacuruzi bose ko bagomba kugira pubelle ndetse n'ahantu habugemewe ho gushyira imyanda itandukanye iva ku byo bacuruza. Abacururiza mu isoko biyemeje ko bagiye kwisubiraho bakongera kunoza isuku, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, hagamijwe kurwanya umwanda.
Nyuma yibiganiro n’abacururiza mu Isoko rya Byangabo, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Bwana KAYIRANGA Theobald ari kumwe n’umukozi w'Akarere ushinzwe isuku n'isukura b’ubuyobozi bw'umurenge wa BUSOGO bakoze ubugenzuzi bw’isuku mu nzu z’ubucuruzi zikorera mu i centre ya Byangabo. Abagenzuwe bose bagaragarijwe ibikwiye kunozwa byihutirwa kugira ngo isuku ikomeze kwitabwaho.
Mu ngamba zafatiwe muri iyi nama, harimo gukora ubugenzuzi buhoraho ku kubahiriza amabwiriza y’isuku. Komite y'isoko yasabwe kwita no gukurikirana isuku ya buri munsi mu isoko. Hemejwe kandi ko hakorwa ubukangurambaga mu bakorera mu isoko n'abarigana bugamije kubashishikariza kugira uruhare mu isuku y’aho bakorera n'aho bagenda.