ABAFITE MU NSHINGANO GUTEGURA, GUTANGA NO GUCUNGA AMASOKO YA LETA BARIMO GUHUGURWA KU MATEGEKO N'AMABWIRIZA AYEREKEYE.

Kuri uyu wa 07/09/2022, abagize akanama gashinzwe gutegura, gutanga no gucunga Amasoko ya Leta bari kumwe n'abakozi bakorera mu Mashami atandukanye ku Karere, barimo guhugurwa n'umukozi wa RPPA ku itegeko n'amabwiriza bigenga amasoko ya Leta n'Imicungire y'amasezerano yayo.    

Aya mahugurwa yafunguwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutegetsi n'Imicungire y'abakozi Bwana MUSABYIMANA François. Yashimiye RPPA kuba baje gutanga amahugurwa aboneraho gusaba abakozi kuyakurikira uko bikwiye kugira ngo bizafashe Akarere gukoresha neza kurushaho imari ya Leta binyuze mu Mishinga n'ibikorwa bitandukanye bitangirwa amasoko hubahirizwa amategeko n'amabwiriza uko byagenwe.

KAMANZI Jean Bosco

Ag PRMCO