ABADEPITE MURI KOMISIYO Y'UBUTAKA, UBUHINZI, UBWOROZI N'IBIDUKIKIJE BASUYE AKARERE KA MUSANZE

Hagamijwe kumenya amakuru agezweho ku bibazo byagaragaye muri Raporo z'Igenzura Ryimbitse zakozwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, Itsinda ry'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije, ryari  riyobowe na Hon. UWERA KAYUMBA Marie Alice, ryagiriye Uruzinduko rw’Akazi rw’Umunsi Umwe mu Karere ka Musanze.

Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew MPUHWE RUCYAHANA, bagirana ikiganiro cyanitabiriwe n'Abakozi bo mu Biro by'Ubutaka n'Umukozi ufite Ibidukikije mu Nshingano ubarizwa mu Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere; ikiganiro cyabereye mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere.

Nyuma y’ibi, hasuwe bimwe mu bice by'Akarere bikorwaho n’Igishushanyio Mbonera cy'Umujyi wa Musanze “ Master Plan”, Icyanya cy'Inganda cya Ruvunda ndetse n'Inkengero z'Umugezi wa Mukungwa. 

Uru ruzinduko rukaba rwabaye ingirakamaro ku mpande zombi ndetse no ku baturage muri rusange.