ABADEPITE BITABIRIYE INAMA YA 17 Y'ABAPEREZIDA B'INTEKO ZISHINGA AMATEGEKO Z'IBIHUGU BIKORESHA URURIMI RW'ICYONGEREZA BASUYE IDP MV YA KINIGI

Bari kumwe na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille MUKABALISA,Abadepite bitabiriye Inama ya 17 y'Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko  z'Ibihugu by'Afurika Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CommonWealth, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021,  basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi.

Uru rugendo rukaba rwari  rugamije gusura ibice bitandukanye by'u Rwanda mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa  n'ibikorwa by'iterambere bigenda byegerezwa abaturage, mu ruzinduko bamaze iminsi 4 mu Rwanda nk'abahuriye mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza ku Mugabane w'Afurika CSPOC.

Bakiriwe n'Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru n'ubw'Akarere ka Musanze n'Inzego z'Umutekano, bakaba batambagijwe uyu Mudugudu berekwa ibikorwaremezo byegerejwe imiryango 144 yatujwemo ikomeje gushimira Guverinoma y'u Rwanda yabatuje neza, aho basurwa n'Abanyamahanga umunsi ku munsi.

Iyi nama bari bamazemo iminsi mu Rwanda ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira,   iti: ”Inteko Zishinga Amategeko z'Afrika mu Kinyejana cya 21", inama  yari yitabiriwe n’abasaga 120 baturutse mu Bihugu 18.