ABADEPITE BARASHIMIRA INZEGO ZABUNGANIYE MU RUZINDUKO RW’IMINSI 16 BASOJE MU KARERE KA MUSANZE

Ibi babitangarije mu kiganiro cyabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2022, ubwo barimo bagaragariza Ubuyobozi bw’Akarere, ubw’Imirenge, Inzego z’Umutekano, Abafatanyabikorwa n’Abakozi bakorera ku Karere ibyavuye mu ngendo bari bamazemio iminsi bazenguruka Imirenge yose igize Akarere ka Musanze uko ari 15, kuva ku itariki ya 14 Werurwe 2022.

Mu Cyumba cy'ianama cy'Akarere

Muri uru ruzinduko, basuye ibikorwaremezo bigamije kugeza mu baturage amazi meza, kubaka ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje, imihanda, zimwe mu Nzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, imishinga y’iterambere n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro biteganyijwe mu Ngengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2021/2022 mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo no kujya inama.

Mu Murenge wa Kimonyi, mu Cyanya Cyahariwe Inganda cya Ruvunda, ku Ruganda rwa Prime Cement

Mu Murenge wa KINIGI, mu Mudugudu w'Icyitegerezo, IDP MV, ya Kinigi, kuri GS KAMPANGA

Mu Murenge wa Kimonyi, ku Kigo Nderabuzima cya Kimonyi

Mu Murenge wa Muhoza, kuri kimwe mu Bigega by'Amazi bigaburira Umujyi wa Musanze

Aho mu Mirenge kandi, Abadepite bagiye bagirana ibiganiro n’Abaturage Bahagarariye Abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bakakira ibibazo by’abaturage, ndetse bagasura bakanaganiriza imiryango irimo amakimbirane. Ikindi ni uko ku munsi w'Umuganda Rusange bifatanyije n'Imirenge ya Nkotsi na Rwaza.

Mu Nama n'Abaturage: Mu Murenge wa Muhoza, Muko n'uwa Remera

Zimwe mu ngo zibana mu makimbirane zasuwe zikanaganirizwa

Mu Muganda Rusange

Mu mpanuro batanze, Hon. Hon.KAREMERA Francis, wari ukuriye Itsinda, na bagenzi be, Hon. AHISHAKIYE Mediatrice, Hon. TENGERA TWIKIRIZE Francesca na Hon. MUHONGAYIRE  Christine, bashimiye Ubuyobozi bw'Akarere, Inzego z'Umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Abakozi ku Karere bagiye bakorana izi ngendo.

Hon.KAREMERA Francis ashimira, mu izina rya bagenzi be

Muri rusange, bashimye intambwe imaze guterwa, ariko bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu gukemura ikibazo cy'amavomo adakora, Ibigo by'Amashuri na Santere z'Ubucuruzi batagira amashanyarazi n'aho aboneka ku manwa nijoro akabura, kuvugurura amashuri ashaje, gutunganya imihanda, kuzamura ireme ry'uburezi n'ibindi. Mu bindi bakebuyeho Akarere, ni uko hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse muri Ejo Heza, kurwanya ikibazo cy'imiryango ibana idasezeranye imbere y'amategeko, isuku nke, imirire mibi n’ibindi.

By'umwihariko, ku bijyanye n'ibikorwaremezo, barashima cyane, ko noneho, ubu Akarere ka Musanze gafite Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwujuje ibisabwa.

Ku Rwibutso Rushya rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rw'Akarere

Tubamenyeshe ko, ku bijyanye n'ibibazo bikeneye ubuvugizi birenze ubushobozi bw'Akarere, Abadepite bizeje Akarere gukora ubuvugizi bujyanye n'Ivugururwa ry'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Ku

Ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri

Nyuma y’iyi nshamake, Umuyobozi w’Akarere, Bwana RAMULI Janvier, yashimiye byimazeyo aba Bashyitsi, kubera ko ishusho bagaragarijwe ari amasomo akomeye n’umukoro w’ingenzi mu kurushaho gufatanya n’abaturage mu rugamba rwo kubaka Umuryango Uteye Imbere kandi Utekanye.

Umuyobozi w'Akarere abashimira anabizeza ko impamba basize izageza Akarere kure hashoboka

Aha akaba yaboneyeho no kubasaba ko, nk’uko Akarere ka Musanze kazwiho kuba Igicumbi cy'Ubukerarugendo, hakorwa ubuvugizi muri RTDA, kugira ngo muri gahunda yabo bazongeremo no gutunganya Umuhanda Kivuruga- Gashaki- Remera, wafasha abaturage mu kugenderana no mu kugeza umusaruro wabo ku isoko ariko by'umwihariko bikanatuma ba Mukerarugendo bashobora kumenya no gusura Ikiyaga cya Ruhondo, nka hamwe mu Hantu Nyaburanga muri aka Karere.