Abadepite bakomeje uruzinduko bagiririra mu Karere ka Musanze

Kuva kuwa 28 Gicurasi 2025, kugeza kuwa 4 Kamena 2025, itsinda ry’abadepite n’abakozi bari kumwe riyobowe na Hon. Uwmariya Odette, bari mu ruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Musanze, aho bari gukurikirana imikorere n’imikoranire y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage n’izindi nzego mu gutanga serivisi ku baturage.

Kuri uyu wa 2 Kamena 2025, abadepite basuye imirenge ya Nyange na Rwaza. Depite Hon. Uwamariya Odette n’itsinda ry’abakozi mu Nteko nshingamategeko y’u Rwanda yari ayoboye, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musazne bwana Nsengimana Claudien yasuye umurenge wa Nyange. Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y'umurenge, yagiranye inama n'inzego zitandukanye, zirimo abakozi ku murenge no ku kagari abahagarariye ibyiciro binyuranye n'inzego z'umutekano. Ibi biganiro byibanze ku mitangire ya serivisi ku baturage, bikaba byari muri gahunda y'Abadepite yo gusura abaturage hagenzurwa imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze. 

Nyuma yo gusura ahatangirwa serivisi z'irangamimerere, serivisi z'Irembo na Serivisi z'ubutaka zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Dipite Hon. Uwamariya Odette , yagiranye inama n’abaturage mu Kagari ka Kabeza, aho yabasabye kurwanya amakimbirane mu miryango, kwitabira gahunda y'ubuhuza birinda gusiragira mu nkiko, kwishakamo ibisubizo nk'abagize umuryango mu kwita ku burere bw'abana no kwitabira gahunda ya Byikorere bisabira serivisi za Leta zitandukanye.

Ku biro by’umurenge wa Rwaza,   itsinda riyobowe na Depite Senani Benoitbari kumwe na Madamu Uwanyirigira Clarisse, umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, bagiranye inama n'abayozi mu byiciro bitandukanye hanyuma basura zimwe muri serivisi zo mu miyoborere myiza zihabwa abaturage, zitangirwa mu murenge. Basuye kandi Ivuriro ry'amatungo rwa Rwaza. 

Aba badepite bagiranye inama n'Abaturage, baganirizwa ku bijyanye n'imitangire ya Serivisi mu nzego za leta hakoreshejwe ikoranabuhanga; Kwirinda amakimbirane, ubusinzi ndetse no gukora bakiteza imbere, gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Genocide n'ibindi. Abaturage babajije ibibazo bijyanye n'ibikorwa remezo bidahagije n'ingurane zitishyuwe; bimwe birakemuka ibindi bihabwa  umurongo.