Abacuruzi b’inyongeramusaruro barasabwa kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien arasaba abacuzi b’inyongeramusaruro n’imbuto byunganiwe na Leta kubahiriza ibiteganywa n'amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi birinda kurenza ibiciro byateganyijwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 19/02/2026 mu nama yagiranye n'Abacuruzi b'inyongeramusaruro, abakozi mu ishami ry'ubuhinzi, APTC na OneAcreFund-Tubura, hagamijwe kunoza imicungire n'imikoreshereze by'ifumbire n'imbuto byunganiwe na Leta.
Agaruka ku mikorere y’Abacuruzi bifumbire n’imbute byunganiwe na Leta, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi bagenzura ko ifumbire igurishijwe ku muntu wujuje ibyo amabwiriza ateganya.
Umuyobozi wa Police mu Karere ka Musanze SSP James Bagabo n’uhagarariye Umushinga wa Seruka ushyirwa mu bikorwa na SOS Rwanda bagaragaje ibyakozwe mu kurinda no kurengera umwana, birimo kuvana abana mu mihanda no kubafasha gusubira ku ishuri, basaba ubufatanye buhoraho mu guhashya icyabangamira imibereho myiza y'umwana.