Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika
Kuri uyu wa 14 Kamena 2025, Akarere ka Musanze kizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika ku nsanganyamatsiko, igira iti: “Ndera Neza, Nkure Nemye”. Abana, ababyeyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald bateraniye muri GS Muhoza I, bahabwa ubutumwa ku burere buboneye, hanyuma baranasabana.
Hatanzwe ikiganiro cyari kigamije kurinda abana gukorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, haba mu muryango, ku ishuri ndetse n'ahandi. Kwizihiza uyu munsi byabaye umwanya mwiza wo gusabana n'abana ndetse no gushimira ba Malayika Murinzi ku ruhare bagira mu kurinda no kurengera umwana
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobal yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu kwita ku mibereho myiza y'umwana, yibutsa abana ko ari ab'agaciro, abasaba kwiga bashizeho umwete no kurangwa n'ikinyabupfura. Yasabye ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera abana neza.