1.       GAHUNDA YA V.U.P 

Akarere ka musanze gafite Imirenge 15 gahunda ya VUP ikoreramo:

 

  •  Imirenge 4 (Gashaki – Musanze – Remera na Gataraga) ifite inkingi zose uko ari 3 (DS, PW, FS),
  • ImIrenge ya  Gacaca na NKOTSI  Ifite inkingi 2 (DS, PW)
  • Indi Mirenge 9 (Rwaza, Shingiro, Cyuve, Nyange, Kinigi, Busogo, Kimonyi, Muko na Muhoza) ifite inkingi imwe y’inkunga y’ingoboka (DS Component);

INKINGI

UMUBARE W’ABAGENERWABIKORWA

AMAFARANGA AHABWA BENEFICIARIES KURI ICYO GIKORWA

Gutanga inkunga y’ingoboka (Direct support)

2,399 Beneficiaries

 

Buri muryango ugenerwa:

*7.500Frs umuntu umwe

*12.000Frs abantu babiri mu rugo

*15.000Frs abantu batatu mu rugo

*18.000Frs abantu bane mu rugo

*21.000Frs abantu batanu mu rugo

Gutanga akazi (PW)

 

1.200 Beneficiaries in FY 2016-2017

 

Buri mugenerwabikorwa ahembwa amafranga 1200 ku munsi,kandi agakora imibyizi 72 muri uwo mushinga wose.

 

Inguzanyo zatanzwe  (Financial services)

 

Inguzanyo za Finacial services ziratangwa mu Mirenge 4 ariyo GASHAKI,REMERA,MUSANZE na GATARAGA

Inguzanyo zimaze gutangwa kuva gahunda yatangira ziragera kuri 667,585,634   Frs muri iyo Mirenge 4 ikoreramo iyo nkingi.


IBIKORWA BY’AMAJYAMBERE BIMAZE KUBAKWA KUGEZA UBU BINYUZE MURI VUP.

       Imihanda: 42.25 km;

       Amaterasi y’indinganire: 272 ha;

       Amaterasi yikora buhoro buhoro: 1,030 ha;

       Amashuri: Hubatswe ibyumba 18;

       Kubaka amazu y’abatishoboye: 20;

       Amashanyarazi: ingo 324

       Amazi meza: 3 km;

       Gutunganya IDP model Villages: 4;

       Ikigo nderabuzima: 1

2.       IMISHINGA Y`UBUDEHE

  • Ubu imishinga y`ubudehe imaze guterwa inkunga ni uguhera 2014-2015 (Hatewe inkunga Imishinga 328 y`Imidugudu n`ingo zikennye 328);
  • ž   2015-2016 (hatewe inkunga imishinga y`ubudehe mu Midugudu yose 432 n`ingo zikennye 432) ; 2016-2017
  • ž  Uyu mwaka 2016-2017 hazaterwa inkunga imishinga y`ubudehe mu Midugudu 379 n`ingo zikennye.
  • ž  Imishinga iterwa inkunga ni:Umushinga wateguwe n`umudugudu hamwe n`umushinga wateguwe n`urugo rukennye uhabwa (60.000Frs),urwo rugo rukennye  rutoranwa n`abaturage bose bagize umudugudu

3.       GUFASHA ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

 

  • ž  Abacitse ku icumu rya Jenoside bahabwa inkunga y`ingoboka ni 174
  • ž  Abakecuru n`abasaza n`abandi bafite uburwayi bukomeye bahabwa inkongoro y`amata baragera kuri 72
  • ž  Mu mwaka wa 2015-2016 hubatswe amacumbi mashya 11 yatujwemo abacitse ku icumu batagira amacumbi.