GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Musanze District Council
Administration
Service
Priority Sectors
Announcement
Tenders & Jobs
Documents
News & Events
Useful Links
FEATURES
Forum
Mail to the mayor
PHOTO & VIDEO
Feedback
FAQs
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka MUGARI barashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda iterambere imaze kubagezaho

 

 

 

Ibi ni ibyatangarijwe Umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Bwana MUGENZI Jerome, ubwo yasuraga Abaturage bo mu Murenge wa SHINGIRO, Akagari ka MUGARI, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2013.

Impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko,  kwari ugusura ibikorwa bitandukanye byagezweho n’Abaturage, kurebera hamwe ibibazo bahura nabyo no kubifatira ingamba ndeste no kubakorera ubuvugizi igihe cyose bibaye ngombwa.

Ni muri urwo rwego yasuye “KOPERATIVE HESHA IKORO AGACIRO” (KO.H.I.A ) ikora amatafari, amakaro n’imbabura mu MAKORO. Ibarizwa mu Kagari ka MUGARI, mu Mudugudu wa KIMANZI, Koperative imaze gukataza mu Iterambere

.

 

Inzu bakoreramo yubatswe ku bufatanye na PNUD

Amwe muri ayo matafari akozwe mu makoro : itafari rimwe rigurwa amafaranga mirongo itanu (50F)

Mu gutunganya aya makoro, bifashisha imashini baguze ku nkunga ya PNUD ikaba ianateganya kubaha  indi mashini mu minsi ya vuba, nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Koperative, Bwana HABIMANA Jean d’Amour, afatanije n’Abanyamuryango. Iyi mashini yaguzwe amafaranga angina na miliyoni ebyiri n’ibuhumbi magana ane y’amanyarwanda (2,400,000 frw)

                          Uyirebeye imbere (icyo cyuma kimeze nka CD nicyo giconga ibuye)

 

Perezida wa Koperative, Bwana HABIMANA Jean d’Amour, asobanurirA Abashyitsi imikorere y’imashini bakoresha (Imashini urebeye inyuma)

Ku munsi bakora amatafari magana atatu gusa ngo kubera ko batandatu muri bo aribo bonyine bashobora gukoresha iyo mashini nyuma y’Amahugurwa bahawe PNUD.

Niyo mpamvu, mu gihe  baba bakora amatafari bakoresheje imashini, abandi bakora imbabura z’amakoro bakoresheje uburyo busanzwe, bityo ntihakorwe byinshi nk’uko babyifuza.

Ikindi bagaragaje nk’impungenge ikomeye, ni uko iyi mashini ikoreha mazutu bityo bakaba basaba ko Leta yakomeza kubazirikana ikabagezaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Aha Umuyobozi w’Akarere Wungirije yabashimiye igitekerezo bagize cyo kwishyira hamwe baharanira kwigira no kwihesha agaciro, ryo pfundo ry’ubunyarwanda nyabwo.

Yabashishikarije kurushaho kongera umusaruro w’ibyo bakora dore ko batazigera bawuburira isoko,  kandi ukaba udashobora kwangirika kubera igikoresho ukozwemo.

Kugira ngo ibi bigerweho, yabasabye gufata iyo mashini nk’inguzanyo bahawe bagomba gukora bishyura aho kuyifata nk’impano bityo n’imicungire yayo ikarushaho kwitabwaho

Yaboneyeho gusaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa SHINGIRO, Bwana IYAKAREMYE Aimable, ngo udahwema gusura iyi Koperative, gusaba mu nyandiko,  Umukozi Ushinzwe Amakoperative ku Murenge kuba hafi iyi Koperative akicarana n’Abanyamuryango bagafatanya gukora Action Plan bityo hakamenyekana ibimaze kugerwaho, ibiteganijwe n’ibikenewe kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Yabizeje ubuvugizi, nk’Uhagarariye Urwego rwa Leta

.

Yandika mu Gitabo cy’Abashyitsi

Nyuma yo gusura Koperative, yakomereje ku Biro by’Akagari ka MUGARI, ahagombaga kubera Inteko y’Abaturage.

 

 

Muri iyi Nteko, Abaturage baganirijwe n’Abayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye ashimangira impanuro zari zimaze gutangwa n’ Ingabo yongeye gushimira Abaturage intera bamaze kugeraho biteza imbere, ariko abasaba kurushaho kuba maso bicungira umutekano gitore, nk’uko bizwi ko Intore ari Umurinzi w’ibyo yagezeho.

 

Aha yabibutsaga kujya bazirikana ko izi Ngabo zitagoheka zibacungira umutekano amanywa n’ijoro  zitahavuka   zibiterwa n’ishyaka ryo Gukunda Igihugu bityo bakaba bagomba gufata iyambere bababera ijisho ry’uwawuhungabanya.

Muri iyi Nteko, Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo kubabifite. Muri rusange, aho kubaza ibibazo bashimiye Ubuyobozi Bwiza bwegerejwe Abaturage, Ingabo zibarinda n’ibikorwa by’iterambere bagenda bagezwaho umunsi ku wundi.

By’umwihariko, bashimiye babikuye ku mutima igitangaza bakorewe  cyo kuba baregerejwe  amazi meza; ngo kuri bo zari inzozi  kubera ko bari bamaze imyaka n’imyaniko bitungiwe no kuvoma ibirohwa byatembaga biva mu Ishyamba ry’Ibirunga, ari nako bakora urugendo rurerure ngo bayagereho, ndetse byarimba ugize umwaku agahurirayo n’Inyamaswa akahasiga ubuzima. Bishimiye cyane kuba bifitiye Ibiro by’Akagari kabo batagikorera mu nzu z’inkodeshanyo.

Kubera iyo mpamvu, bamwizeje ko barangije kwibonera ko Umutekano ari byose, ko biteguye gukoma mu nkokora uwaza wese ashaka kuwuhungabanya.

Gusa ngo baramutse babonye umuriro w’amashanyarazi n’umuhanda nyabagendwa utuma umusaruro wabo ubona abaza kuwugura ku giciro cyiza, amata yaba abyaye amavuta. Aha bamenyeshejwe ko bisanzwe biri muri gahunda zihutirwa z’Akarere.

Yanzuye abashimira uburyo bitabira Gahunda za Leta, abasaba kubungabunga Umutekano bazirikana ko “Intore ari Umurinzi w’ibyo yagezeho”.

 Yabashimiye  uruhare bagize mu Iyubakwa ry’Ibiro by’Akagari kabo aboneraho kubahamagarira kongera umusaruro w’ubuhinzi, gutanga ubwisungane mu Kwivuza no kugana Ibigo by’Imari. Aha yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kumukorera Urutonde rw’Abaturage bafite Konti muri SACCO, muri buri Mudugudu, akazarwohereza ku Karere.

 

Perezida wa Njyanama y’Umurenge asoza Inteko

NDI UMUNYARWANDA

 

Uyu munsi mu Karere ka Musanze kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyahujwe na ghunda ya Ndi Umunyarwanda, ari nayo nsanganyamatsiko izibandwaho  Initiates file downloadMore

Location
musanze.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Sport
Culture
Education
Vulnerable Groups
ECONOMY
Agriculture
Projects
Industry
Investment
Tourism
Trade
Infrastructure
Taxation
Land & Housing
ICT
POLICY
Good Governance
Performance contract
justice
Our Environmnet
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, MUSANZE District