REPUBULIKA Y’U RWANDA
INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA MUSANZE
B.P : 03 MUSANZE
E-mail: musanzedistrict@minaloc.gov.rw
ITANGAZO RY’IPIGANWA
Akarere ka Musanze karamenyesha ba Rwiyemezamirimo na Koperative babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa ko gashaka gutanga amasoko akurikira:
- Isoko Nº 011/T/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kubaka imiyoboro y’amazi ya Nyabinyoni-Gasakuza –Shashi na Gakangaga-Musekera yo mu Karere ka Musanze ;
- Isoko Nº 012/T/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kubaka imisarani yo mu bwoko bwa VIP ku bigo 5 by’amashuri n’ibigo nderabuzima 2 byo mu Karere ka Musanze;
- Isoko Nº 013/T/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kubaka aho batwikira imyanda yo mu bitaro no mu mavuriro (incinérateurs) ku bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Karere ka Musanze ;
- Isoko Nº 014/S/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kugenzura imirimo yo kubaka imiyoboro y’amazi ya Nyabinyoni-Gasakuza –Shashi , Gakangaga-Musekera na Bwuzuri –Kiryi yo mu Karere ka Musanze;
- Isoko Nº 015/S/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kugenzura imirimo yo kubaka aho batwikira imyanda yo mu bitaro no mu mavuriro (incinérateurs) ku bigo nderabuzima n’ibitaro no kubaka imisarani yo mu bwoko bwa VIP ku bigo 5 by’amashuri n’ibigo nderabuzima 2 byo mu Karere ka Musanze.
- Isoko Nº 016/F/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kugurira Akarere inka ijana (100) z’ibyimanyi (race croisée) zigenewe guhabwa abahejwe inyuma n’amateka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda
- Isoko Nº 017/F/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kugurira Akarere ku nkunga ya REMA ingurube magana ane (400) n’intama magana abiri (200) zigewe guhabwa abaturage bimuwe ku nkengero y’ikiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Gashaki
- Isoko Nº 018/F/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo kugurira Akarere ku nkunga ya RLDSF ibikoresho by‘amashanyarazi bigenewe kuboneshereza Umujyi wa Musanze
- Isoko Nº 019/F/2012-09-18-N/MUS/CPM ryo gukora no kugemura amakarita aranga abakozi b’Akarere ka Musanze
Abifuza gupiganira ayo masoko, bashora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu biro by’Umukozi ushinzwe amasoko ya Leta mu Karere ka Musanze, umuryango N◦ 22, guhera kuwa 17/08/2012 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5.000Frw) adasubizwa, ashyirwa kuri konte Nº 052-0325098-26RWF y’Akarere ka Musanze ibarizwa muri Banki ya Kigali/Musanze
Gusura ahazakorerwa iyo mirimo ku isoko Nº 011/T/2012-09-18-N/MUS/CPM biteganijwe kuwa 21/08/2012, isoko Nº 012/T/2012-09-18-N/MUS/CPM biteganijwe kuwa 23/08/2012, isoko Nº 013/T/2012-09-18-N/MUS/CPM biteganijwe kuwa 27/08/2012. Guhaguruka ni isaa tatu za mu gitondo (9h00‘) ku biro by’Akarere bakazayoborwa n’umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga WASH mu Karere ka Musanze , bakazamusanga mu biro nº 22 by’amasoko ya Leta mu Karere ka Musanze.
Amabahasha afunze neza arimo ibisabwa by’umwimerere na kopi eshatu, yanditseho ubwoko bw’isoko ripiganirwa, agomba kuba yagejejwe mu biro by’Umukozi ushinzwe amasoko ya Leta mu Karere ka Musanze, kuwa 18/09/2012, bitarenze saa tatu n‘igice (9h30‘).
Amabahasha azafungurirwa mu ruhame uwo munsi saa yine zuzuye (10h00‘) mu cyumba cy`inama Nº 14 cy`Akarere ka Musanze.
Bikorewe i Musanze , kuwa 03/08/2012
RUTAREMARA Emmanuel
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Akarere ka Musanze