Abafite Ubumuga bibumbiye mu Makoperative Mashya akora ibikorwa bitandukanye bo mu Karere ka Musanze bazindukiye mu Marushanwa ku Biro by’Akarere ka Musanze.

Aya Marushanwa yateguwe n’Akarere ka Musanze, ku bufatanye hagati ya y’Umukozi Ushinzwe Abafite Ubumuga, Bwana UWITONZE Hesron, Ushinzwe Abatishoboye, Bwana NTIRENGANYA Martin n’Umukorerabushake wo muri VSO ukorera  mu Karere ka Musanze mu Ishami Rishinzwe Abafite Ubumuga.

Amahugurwa nk’aya yateguwe mu rwego rwo kongerera akanyabugabo Amakoperative Mashya y’Abafite Ubumuga babafasha kwiteza imbere, kwigirira icyizere berekana ko nabo bashoboye, aho kuba ibibazo ku Muryango Nyarwanda ahubwo bakaba ibisubizo, nk’imwe mu nzira zo kwihesha agaciro.

Ni Amakoperative 5:  2 yo mu Murenge wa CYUVE, 2 yo mu Murenge wa MUHOZA n’imwe yo mu Murenge wa GACACA. Muri aya Marushanwa, hahembwe Amakoperative 3 ya mbere ku buryo bukurikira:

NO

KOPERATIVE

ICYO IKORA

UMURENGE IBARIZWAMO

IGIHEMBO YAHAWE

01

COOMECAMO/TWIZAMURE

Ubukanishi

CYUVE

200.000Frs

02

COTEMEM

Ubukanishi n’Ububaji

GACACA

150.000Frs

03

TUJYANE

Ubudozi n’Ububoshyi bw’Imipira

CYUVE

150.000Frs

 

Tubamenyeshe ko Amakoperative atagize amahirwe yo kuba indashyikirwa nayo yashimwe ariko kaba yemerewe Amahugurwa azabafasha kunoza ibitagenda neza kuko basaga nk’aho bakiri mu ntangiriro. Gusa ubushake ni bwose. Nabo barashoboye!

 

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.