Umusozi wa Karuriza, ni umusozi muremure nyaburanga, ugizwe na Karuriza ya Mbere na Karuriza ya Kabiri, ukwiriye gukorerwaho ubukerarugendo ndetse na siporo kubakunda kuzamuka imisozi, bityo ukaba waba amwe mu mahirwe yo kumenyekanisha Akarere, gukurura ba Mukerarugendo no kuhabyaza umusaruro wiyongera ku madevize  y’abaza gusura Ingagi muri Pariki y’Ibirunga.

Uyu musozi uherereye mu Murenge wa BUSOGO, mu Kagari ka KAVUMU, mu Mudugudu wa KARURIZA, ukaba ugira  ubutaka bwera cyane ariko nanone  ugakunda kwibasirwa n’isuri akaba ari nayo mpamvu  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeli 2018 ariho hakorewe Umuganda Rusange ku Rwego rw’Akarere ka Musanze, hacukurwa amaterasi.

N'ubwo kuzamuka uyu musozi wa Karuriza bitoroshye, uyu Muganda wari witabiriwe n'abantu benshi mu Nzego zitandukanye za Gisivile n'iz'Umutekano, Ibigo bya Leta n'iby’Abikorera.

Muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na Bwana MUSABYIMANA Francois, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutegetsi n'Imicungire y'Abakozi wari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Col.Paul NYEMAZI ndetse na Insp. Joel MVIRINKA.

Nyuma y'Umuganda, hatanzwe ubutumwa rusange bushimira abitabiriye bunanenga abahabuze ntampamvu kubera ko usibye igikorwa cy'umuganda kiba cyabaye, aba ari n'umwanya nwiza wo kumenyana, gusabana, kungurana ibitekerezo, gusangira amakuru kuri Gahunda zitandukanye za Leta, kurebera hamwe  ibimaze kugerwaho no  gufatira hamwe ingamba zo kubisigasira ndetse no gushakira hamwe ibibazo bihari no kubishakira umuti hagamijwe Imibereho Myiza ya buri wese n'Iterambere ry'Igihugu Rirambye, buri wese abigizemo uruhare ku rugero rwe. 

Ku bijyanye n'ubutumwa bwihariye bwatanzwe, abitabiriye umuganda bagejejweho Ubutumwa bwa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge bujyanye n'Ukwezi k'Ubumwe n'Ubwiyunge kuzatangizwa ku mugaragaro ku itariki ya 01 Ukwakira 2018, itariki ikomeye cyane ku Banyarwa.  Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Duharanire Ubumwe n'Ubwiyunge mu Muryango." Aha bakaba basabwe kurushaho kubumbatira ubu Bumwe binyuze mu gukora no gukorera hamwe, cyane cyane mu kugoboka Abatishoboye, Kwita ku  burere bw'Abana  babashishikariza kubana neza n'abandi bamaganira kure  amacakubiri aterwa n'inyigisho mbi zo ku mashyiga. Ubundi butumwa bwatanzwe ni ubwa Minisiteri y'Ubutaka n'Amashyamba bushishikariza Abaturage kubungabunga Ibidukikije batera amashyamba. "Tera Ibiti Ugire  Ubuzima n'Ubukungu" niyo Nsanganyamatsiko y'uyu Mwaka wa 2018. Muri iki gihe cy’imvura, Abaturage bahamagariwe  kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza biterwa n'imvura y'umuhindo, nk’uko Minisiteri y'Imicungire y'Ibiza n'Impunzi idahwema kubidukangurira.

Mu gusoza, hagarutswe  kuri gahinda y’Ubwisungane  mu Kwivuza baboneraho no gusangira amakuru mashya kuri Gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima  yiswe "IJWI RY'UMURWAYI", ijyanye no kongera imbaraga mu gukurikiranira hafi  Imitangire ya  Servisi kwa Muganga, aho  umurwayi agiye kuzajya ahabwa ikaramu n'urupapuro akandika ashima cyangwa anenga uburyo yahawemo  serivisi, ubutumwa bwe bugashyirwa mu Dusanduku tw'Ibitekerezo bikazajya bifasha Ikigo kumenya ishusho Abaturage bagifiteho no kubifatira ingamba mu Nama z’Abakozi.

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.