Gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo mu Iterambere ry’Abaturage 2018 (RDF- Citizen Outreach Programme), gahunda yari isanzwe izwi nka Army Week, yibanze ku bikorwa bitandukanye birimo kubakira Abatishoboye amazu yo kubamo, ibikonindetse n'ubwiherero, kubaka ibyumba by'amashuri,  gufatanya n'Abaturage mu  bikorwa by’umuganda, ubuhinzi ndetse no kubavura.

 

Ni muri urwo rwego, mu izina ry’Abaturage bo mu Karere ka Musanze, Abaturage bo mu Murenge wa Musanze, mu Kagari ka Garuka, mu Mudugudu wa Gacinyiro, bashimira byimazeyo Ubuyobozi bw’Igihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gushakisha icyateza imbere Imibereho Myiza y’Abaturage bose n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange, ari na we wari ku isonga ayoboye Ingabo zabohoye Igihugu bakaba bakomezanije urugamba mu kuba hafi Abaturage  mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 

Tubibutse ko muri uyu Mudugudu  wa Gacinyiro ariho RDF-COP2018  yatangirijwe ku Rwego rw'Igihugu, ku itariki ya 20 Mata 201,  ubwo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon.Francis KABONEKA, Umugaba Mukuru  w'Ingabo z'Igihugu, Gen.Patrick NYAMVUMBA ndetse na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon.GATABAZI Jean Marie Vianney, bazaga guha umuganda  Umukecuru HABINKA Gaudence w’umupfakazi wari ukeneye aho ahengeka umusaya. Ni naho iyi gahunda yasorejwe ku Rwego rw’Akarere, kuwa Kabiri tariki ya 25 Nzeli 2018, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene n’Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Musanze, Col.Paul NYEMAZI, bashyikirizaga uyu mukecuru inzu ye ku mugaragaro.

Ubutumwa bwatanzwe bwahurizaga kugushimira Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'Ingabo zabohoye Igihugu zikaba zikomeje no gukurikirana Imibereho n'Iterambere by'Abaturage umunsi ku wundi, ari nako kubabohora ku buryo burambye, nk'uko byashimangiwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu ijambo rye.

 

Uretse iyi nzu yubakiwe n'ibikoresho biyirimo yahawe n'Akarere, tubamenyeshe ko uyu mubyeyi Gaudence yanahawe inka bityo akaba yasabwe kuyifata neza aharanira ko koko inka ya Girinka yakomeza kuba iya bose aho kuba iy'umuntu umwe.

Ikindi kitakwirengagizwa muri uyu muryango ni inkunga y'igare  umuhungu we yaguriwe n'Ingabo atwaraho abagenzi, ubu rikaba rimaze kumwinjiriza  amafaranga atari make yamufashije kugura amatungo magufi ngo ubu akaba asigaye azwi ku izina rya "Mwenekoloneli".

Muri uyu Murenge  hubatswe amazu 8 hanasanwa andi mazu 38 yari yarangiritse. Mu Karere kose ni amazu mashya yubatswe ni 30, buri nzu ikaba ifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.