Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018, kimwe n'ahandi hirya  no hino mu Gihugu, mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze  babyukiye mu Gikorwa cy'Umuganda Rusange Ngarukakwezi Usoza Ukwezi kwa Kanama 2018.

Ku Rwego rw'Akarere, uyu Muganda wabereye mu Murenge wa REMERA, Akagari ka MURANDI, Umudugudu wa NYUNDO, aho bahuriye ku Kigo cy'Amashuri Abanza ya REMERA basiza imbuga banakora amasuku mu rwego rwo gukumira amazi ashobora kwinjira  akangiriza ibyumba by'amashuri.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu UWAMARIYA Marie Claire,  Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Musanze, Col.Paul NYEMAZI, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Musanze, Lt.Col. RUTAREMARA ndetse na AIP Aimable MBONEZA, Uhagarariye Ubuyobozi bwa Police, Abayobozi n'Abakozi mu Bigo bya Leta n'Iby'Abikorera ku Rwego rw'Akarere

Nyuma y'Umuganda,  Abayobozi bashimiye abitabiriye  banatanga impanuro zahurizaga ku kwishimira ibyiza dukomeje  kugezwaho n'Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Ingabo  yashimiye Abaturage  ku kuba bitabiriye ari benshi anasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu  kubungabunga ibyo tumaze kugeraho, dukesha umutekano uri mu Gihugu. Yabasabye guhora bazirikana ko  Umutekano ariwo soko  ya byose,  bityo buri wese akaba agomba kuwusigasira afatanije n' Inzego z'Umutekano binyuze mu gutanga amakuru no kuyatangira ku gihe.

Yasoje abahamagarira gukomeza kumvira Ubuyobozi, no kwitabira  Gahunda zose za Leta zibateganyirizwa.

Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage na we yashimiye abitabiriye umuganda muri rusange, cyane cyane Abikorera, kubera ko  umuganda ari kimwe mu bikorwa biza ku isonga mu kugaragaza ubudasa bw'Abanyarwanda.

Yakomeje abasaba kwitabira gutanga Ubwisungane mu Kwivuza,  kubungabunga ibidukikije, cyane cyane basiba ibinogo byacukuwemo ibumba hirya no hino mu bishanga n’ahacukuwe kariyeri,  kubungabunga ibikorwaremezo bagejejweho nibyo yatangiye abakangurira.

Uretse izi ngingo zavuzwe haruguru kandi, baganiriye no ku Matora y’Abadepite ateganijwe mu Kwezi kwa Nzeli 2018 maze aboneraho kubasaba kubigiramo  uruhare no kuzihitamo intumwa z'ukuri zizabafasha gukomeza urugamba rwo kwiyubakira u Rwanda Twifuza. 

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.