Mu rwego rwo  gushimangira no gukomeza kwishimira umubano ukomeje kurangwa hagati y'u Rwanda n' Igihugu cy'Ubushinwa mu kuzamura Imibereho Myiza y'Abaturage n'Iterambere Rirambye,

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena 2018, mu Karere ka Musanze habereye Umuhango wo Gutangiza, ku Rwego rw'Igihugu, Gahunda yo kurushaho gukwirakwiza Televiziyo mu Midugudu  ku Nkunga y'Igihugu cy'Ubushinwa binyujijwe mu Kigo cya Beijing StarTimes.

Uyu Muhango wabereye mu Mudugudu wa GATOVU, mu Kagari ka RUNGU, mu Murenge wa GATARAGA, mu Nzu Mberabyombi yubatswe mu  Mudugudu w'Icyitegererezo, "IDP Modal Village" wa Gatovu, ugizwe n'ingo mirongo itandatu, mirongo ine muri zo zikaba zimaze gutuzwa.

Muri uyu Muhango, Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon. Francis KABONEKA,  wari kumwe na Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda,  HE  Rao HONGWEI,  Umuyobozi wa StarTimes,  Bwana Jing YUCHANG n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Bwana Arthur ASIIMWE.

Bakiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu,  Bwana NDABEREYE Augustin,  n'Abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere ka Musanze.

Hari kandi n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage,  Madamu UWAMARIYA Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Clever, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abaturage n'Umukarago w'Itorero IBYIZABY'URWANDA ry'Akarere ka Musanze.

Abatanze ubutumwa bose, harimo n'Umushyitsi Mukuru, bagarutse cyane ku kwishimira ibyiza dukomeje kugezwaho n'Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uhora agenda amanywa n'ijoro, kumvura ndetse no ku izuba, ashakira u Rwanda n'Abanyarwanda Umubano n'ibindi Bihugu,  dore ko  mu Kwezi kwa Werurwe 2017 yari muri iki Gihugu cy'Ubushinwa.

By'umwihariko, bahurizaga ku kamaro k'izi Televiziyo, aho Abaturage bagiye kuva mu bwigunge, bakamenya ibibera hirya no hino imbere mu Gihugu  ndetse no ku isi, bityo bikabera urufunguzo rw'Iterambere  ryabo bite n'iry'Igihugu muri rusange   bigiye ku by'abandi.

Uretse iyi nkunga yatanzwe n'Ubushinwa, Umuyobozi w'uyu Mudugudu wa Gatovu yanashyikirijwe inkunga ya Mudadobwa eshanu zatanzwe na MTN nazo zizafasha aba Baturage kubona amakuru kuri gahunda zitandukanye zijyanye n'ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Aha Abaturage bakaba bibukijwe ko ibi byiza byose bije byiyongera kuri byinshi bagenda bagezwaho ari umusaruro uva ku ruhare rukomeye bagize mu gufatanya na Leta mu kugarura Umutekano mu Gihugu muri rusange no muri ako gace by'umwihariko, wo SOKO IDAKAMA  y'Imibereho Myiza n'Iterambere rya byose.

Tubamenyeshe ko uyu Mudugudu w'Icyitegererezo bubakiwe n'Akarere urimo amazi meza, amashanyarazi, ivuriro, isoko, umuhanda n'ibindi, bityo Abaturage bakaba bahamagariwe gukomeza kubungabunga uyu mutekano, guhindura imikorere n'imitekerereze, gufata neza Ibiza bikorwaremezo no guhaguruka bakabibyaza byaza bakora ibikorwa bibaganisha  mu Cyerekezo kimwe n'icyo Ubuyobozi  bushaka kwerekezamo Umunyarwanda w'Ejo Hazaza.

Kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho, Ababyeyi basabwe kugaruka ku nshingano zabo bita ku burere bw'abana b'Igihugu kuva bagisamwa, kubagirira isuku,  kubohereza ku ishuri no gukurikiranira hafi imyigire yabo, gutanga Ubwisungane mu Kwivuza no kwivuriza ku gihe mu gihe barwaye cyangwa barwaje, kubatoza gukora bakiri bato, kubarinda  amakimbirane yo mu ngo, kwegera  Urubyiruko, kuruganiriza no kurwereka amahirwe ariho no kurushishikariza kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge.

Ikindi cyagarutsweho kitakwirengagizwa ni uko izi televiziyo ziziye igihe, aho Abaturage hirya no hino, mu Mijyi no mu Byaro, barimo gukurikirana Imikino y' Igikombe cy'Isi iri kuba muri iyi minsi.

Nk'uko byatangajwe na Ambasaderi ubwe, muri iyi Gahunda, Igihugu cy'Ubushinwa cyiyemeje gutanga Televiziyo ibihumbi icumi muri Afurika yose, aho Igihugu cy'u Rwanda cyagenewe inkunga ya Televiziyo magana acyenda, ni ukuvuga mirongo itatu muri buri Karere na Dekoderi ibihumbi bitandatu mu Rwanda,  magana abiri muri buri Karere.

Yavuze ko ari gahunda izarangirana n'Ukwezi kwa Kanama k'uyu mwaka wa 2018, ikazatwara akayabo kangana na miliyoni ijana n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, ku Rwanda gusa.

Harakabaho Ubuyobozi Bwiza n'Umubano Mwiza n'ibindi

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.