“Mu gihe hari abagishakisha impamvu zose zatuma bashyirwa cyangwa baguma mu Cyiciro cya MBERE cy'Ubudehe kugira ngo bafashwe, umusaza SIBOMANA Emmanuel utuye mu Murenge wa KIMONYI, mu Kagari ka Birira, mu Mudugudu wa Rurembo, ufite ukuguru kumwe, wari usanzwe muri icyo Cyiciro, yasabye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ko yakivamo agashyirwa  mu Cyiciro cya KABIRI bityo inkunga yagenerwaga ikunganira Leta mu kugoboka abandi bakiri munsi ye.”

Ibi ngo ni nyuma yo korozwa inka na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri Gahunda ya GIRINKA akiteza imbere ndetse kuri ubu akaba yaranarangije kwiyishyurira ubwe amafaranga by'Ubwisungane mu Kwivuza y'Umwaka Utaha wa 2018/2019 (21,000RW) ku bantu 7 bagize Umuryango we.

Igikorwa cy'INDASHYIKIRWA nk'iki yagitangarije ku mugaragaro mu Kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene, yagiranye n'Abaturage bo muri uyu Murenge, ubwo yahagurukanaga n'abandi mu mwanya wo gutanga ibibazo n'ibitekerezo,  muri za ngendo uyu Muyobozi agirira mu Mirenge muri iyi minsi, areba uko Abaturage babayeho,  nyuma y'ibiza byatewe n'imvura bimaze iminsi bitwara ubuzima bw'abantu bikanangiriza byinshi hirya no hino mu Gihugu, n’ubwo Akarere ka Musanze kagize Imana kakaba ntamuntu katakarijemo.

Yari kumwe n'Ukuriye Inkeragutabara mu Karere ka Musanze, Lt.Col.Emmanuel RUTAREMARA, na  Comd wa Station ya Police ya Cyuve, CIP Cecile NYIRANDEGEYA.


Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.