Mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30.05.2018, ku Biro by'Akarere ka Musanze habereye Umuhango wo Gushyikiriza Ibihembo Abajyanama b'UBUHINZI bahize abandi mu Karere ka  Musanze ka Musanze.

Ibihembo byatanzwe ni AMAGARE bakaba bayashyikirijwe  n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu,  Bwana NDABEREYE Augustin, afatanije na Bwana  KAYUMBA John, Umukozi wa RAB Ushinzwe Ubuhinzi mu Ntara y'Amajyaruguru n'Abakozi ku Karere no mu Mirenge bakurikirana iby'Ubuhinzi.

Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu abashimira anabaha impanuro

Mu  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30.05.2018, ku Biro by'Akarere ka Musanze habereye Umuhango wo Gushyikiriza Ibihembo Abajyanama b'UBUHINZI bahize abandi mu Karere ka  Musanze ka Musanze.

Ibihembo byatanzwe ni AMAGARE bakaba bayashyikirijwe  n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu,  Bwana NDABEREYE Augustin, afatanije na Bwana  KAYUMBA John, Umukozi wa RAB Ushinzwe Ubuhinzi mu Ntara y'Amajyaruguru n'Abakozi ku Karere no mu Mirenge bakurikirana iby'Ubuhinzi.

Bashimiwe umurimo ukomeye bakora ufasha Igihugu cy'u Rwanda kongera umusaruro no kwihaza cyane ko n'Ubukungu bw'Igihugu bushingiye ku Buhinzi.Kubera iyi mpamvu bahamagariwe gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, YEGO yabo ikaba YEGO, nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kuba bandebereho "IMVUGO NIYO NGIRO".

Tubamenyeshe ko kugeza ubu Akarere ka Musanze ariko kari ku isonga mu kugira umubare munini w'Abahinzi biyandikishije muri SMART NKUNGANIRE.

By'umwihariko basabwe gukomeza gushyiraho akabo mu gufatanya n'Ubuyobozi mu gushishikariza abahinzi bose kwiyandikisha, guuza ubutaka, kuvugurura urutoki rwose, gukora uturima tw’igikoni , gufasha abahinzi bahuye n’ibiza  no gukemura ku buryo burambye ibibazo bya Human Security Issues muri rusange.

Ku ruhande rw'Abajyanama b'Ubuhinzi bishimiye byimazeyo imbuto zikomeje kwera ku Giti cy'Imiyoborere Myiza, biyemeza kunoza imikorere n'imikoranire hagati yabo ndetse no kuba icyitegererezo aho batuye, mu byo bakora n'aho bagenda. Gusa bifuje ko bahabwa ibyapa bitandukanya amagare yabo n'ay'abandi.

Abajyanama bagomba guhembwa bose hamwe ni 304,  ariko uyu munsi abantu 108 akaba aribo bashyikirijwe amagare yabo ku ikubitiro.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.