Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye hategurwa umwiherero w’iminsi ibiri w’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze bibumbiye muri JADF wabereye  mu Cyumba cy'Inama cya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima kuva tariki ya 30 kugeza  tariki ya 31 Gicurasi

 Perezida wa JADF, Bwana NDAYAMBAJE  Michel  mu ijambo ry’ikaze asobanura impamvu nyamukuru y’aya Mahugurwa

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu,  Bwana NDABEREYE Augustin, niwe watangije uyu Mwiherero ku mugaragaro.

Mu ijambo rye, yongeye kubashimira uruhare bafitiye Akarere ka Musanze, by'umwihariko, n'Igihugu, muri rusange, nk'uko bizwi ko "Nta Terambere, nta Bafatanyabikorwa".

Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere, Bwana NDABEREYE Augustin atangiza umwiherero ku mugaragaro

Yabahamagariye kurushaho gutanga umusanzu wabo mu Rugamba rwo guhangana n'ibihungabanya Umutekano wa Muntu (Human Security Issues) kubera ko Urugamba  rw'Amasasu rwo rwarangiye kera.

Nyuma y'aya Mahugurwa, hakozwe  Igitabo gikubiyemo ibikorwa by'Akarere n'ibikorwa bya JADF ndetse n’Ingengo y’Imari y’agateganyo izabigendaho.

Ibi byose hagamijwe kugira Umunyarwanda ubayeho Neza, byo Ntero n'Inyikirizo by'Intore iizirusha Intambwe.

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.