Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018, mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro  Gahunda ya "Building Learning Foundations" (BLF).Uyu muhango wabereye kuri Hotel  HOME INN.

Nk’uko “Umwana apfa mu iterura” kandi n’“Igiti kikagororwa kikiri gito”, BLF nayo ni Gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa na MINEDUC ku Bufatanye na REB, ku nkunga y'Igihugu cy'Ubwongereza,  mu rwego rwo kuzamura Ireme ry'Uburezi ku Barezi n'Abanyeshuri bose, duhereye ku bana bato biga mu Mwaka wa 1 kugeza mu Mwaka wa 3   w'Amashuri Abanza (P1 - P3).

Ibi birareba  by'umwihariko ku Masomo  2 yonyine ariyo Icyongereza,  nk'Ururimi abana bahita bigamo iyo bakinjira mu Mwaka wa Kane w’Amashuri Abanza, n’Isomo ry’Imibare, nk'Isomo rifasha abana gukurikira neza andi Masomo.

Umushyitsi Mukuru yari Madamu UWAMARIYA Marie Claire, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Hashingiwe ku mpamvu nyamukuru y’iyi gahunda, hari  hanatumiwe abantu mu ngeri zitandukanye zirimo, Inzego z'Umutekano, Abanyamabanga  Nshingwabikorwa b'Imirenge, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Musanze, Umukozi Ushinzwe Amashuri y’Inshuke, Abanza  n’Amasomero y’Abakuze mu Karere,  Abashinzwe Uburezi mu Mirenge, Abayobozi b'Amashuri Abanza ya Leta n'Afashwa na Leta n'Abafatabyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere, JADF.

 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yabanje kongera gushimira  Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gushakashaka hirya no hino icyatuma Igihugu cyacu kirushaho  gutera imbere kandi Abanyarwanda twese tubigizemo uruhare, Uburezi Kuri Bose bukatubera ikiraro twambukiraho.

 

Mrs.JESSICA(DTA)                                                                                 

JUR JEN (SLA)


Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.