Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018, hirya no hino mu Gihugu, Abayobozi mu Nzego zitandukanye za Gisivile n'iz'Umutekano, Abafatanyabikorwa n'Abaturage muri rusange, babyukiye mu Muhango wo Gutangiza ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BYA POLICE mu 2018. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira, iti: "DUTURE MU MUDUGUDU UTARANGWAMO ICYAHA".

Mu Karere ka Musanze, hashingiwe kuri iyi Nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru, iki Cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa CYUVE, mu Kagari ka MIGESHI, mu Mudugudu wa MUGARI, umudugudu ubusanzwe wari uzwiho kuba indiri y'ikoreshwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge ariko nyuma ukaza kuba indashyikirwa, ukaza ku isonga mu gukumira ibyaha ku bufatanye na Polisi y'Igihugu ndetse n'Urubyiruko rwa Youth Volunteers, cyane cyane mu gutangira amakuru ku gihe mu guhangana n'abitwa Abarembetsi bacuruza kanyanga iva mu Giguhu cy’Abaturanyi cya Uganda.

Ni muri urwo rwego, ari kumwe n'Abayobozi b'Inzego zitandukanye z'Umutekano,  Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n'abandi, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,  Hon.Francis KABONEKA, yifatanije n'Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu kubaka Inyubako y'Ibiro by'uyu Mudugudu iri kuzamurwa na Police, nka kimwe mu bikorwa byunganira gahunda zo Guteza Imbere Abaturage anabizeza  kuzabashyiriramo Television izajya ibafasha  mu gusabana,  kwidagadura no kumenya ibiri kubera hirya no hino imbere mu Gihugu no hanze yacyo muri rusange n’ibijyanye n’umutekano  by’umwihariko.

Muri iki gikorwa, Police y’u Rwanda yari ihagarariwe na CP Felix NAMUHORANYE.

Usibye iyi nyubako y'Ibiro by'Umudugudu kandi hanacaniwe Abaturage ijana bo muri uyu Mudugudu watoranijwe hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba.

Mu gutera inkunga gahunda z'Imibereho Myiza n'iy'Ibikorwaremezo, aba Bayobozi bifatanije n'Abaturage mu gutera ibiti bivangwa n'imyaka ndetse no mu kubaka ikiraro kibafasha kwambuka Umugezi wa Cyuve kubera ko ikiraro cyari kihasanzwe cyari cyaratwawe n'amazi y'imvura akunze kwibasira ako gace.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu bashimiwe byimazeyo uruhare bagize mu gufasha Ubuyobozi kubakura ikuzimu babagarura ibumuntu, bahamagarirwa gukomera ku gihango bagiranye gukomeza guhangana n'icyakongera kubahungabanyiriza umutekano aho kiva kikagera, kugira isuku, kurwanya amakimbirane yo mu ngo no guharanira  iterambere rirambye ryabo bwite, iry'Akarere ka Musanze n'iry'Igihugu muri rusange.


Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.