Ibi ni ibikubiye mu butumwa bwagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya  11 Gicurasi 2018. Ubwo Abanyarwanda n’Inshuti z’Abanyarwanda twibukaga ku Nshuro ya 24 Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu Karere ka Musanze, uyu muhango wabereye mu  Mirenge yose uko ari 15, ku Rwego rw’Akarere ubera mu Murenge wa MUHOZA.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira, iti: “RUBYIRUKO, TWIBUKE TWIYUBAKA.”

Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye zirimo Abayobozi n’Abakozi mu Nzego za Gisivile n’iz’Umutekano, Imiryango itandukanye ihuriye kuri IBUKA,  Ibigo bya Leta n’iby’Abikorera, Abahagarariye Ibyiciro bitandukanye by’Abaturage, Abahagarariye Amadini n’Amatorero, Urubyiruko rwibumbiye mu Miryango no mu Mashyirahamwe, Urubyiruko rwiga mu Mashuri Mato, Ayisumbuye na Kaminuza, Abahanzi, Abanyamakuru n’Abaturage muri rusange.

Waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byabimburiwe n’Umuhango wo gushyira indabo kuri  Monument yubatswe ku Biro by’Akarere ka Musanze ku Rukiko Rukuru rwa Musanze yahoze izwi ku izina rya COUR D’APPEL ya Ruhengeri, Inzu y’Ubutabera yiciwemo imbaga y’Abatutsi muri Jenoside, ubwo bahakusanyirizwaga n’ubuyobozi bubi bwariho bababeshya ko ngo bwari uburyo bwo kubarindira hamwe nyamara bagambiriye kubarimbura

Nyuma y’aho hakozwe Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye  aho ku Biro by’Akarere ka MUSANZE rujya ku Rwibutso rwa MUHOZA reherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana.

Bahavuye  berekeza  mu Mujyi rwagati wa Musanze, bawuzenguruka bagaruka inyuma bajya   muri Sitade UBWOROHERANE ari naho hakomejere uyu muhango.

Muri Sitade:Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Karere ka Musanze, Madamu MUKAMUKESHA Julienne,  atanga ikiganiro  ku  Biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’Akamaro ko Kungabunga Ibimenyetso byayo, asaba Urubyiruko gukomera ku Bumwe bw’Abanyarwanda no gufata iya mbere mu kongera kubaka Igihugu cyasenywe na bamwe mu Rubyiruko bagenzi babo

Muri uyu muhango, ubutumwa bwose bwatanze bwahurizaga ku Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo Kwibuka ku Nshuro ya 24 muri rusange n’Insanganyamatsiko yo Kwibuka Urubyiruko by’umwihariko, gushimira abitabiriye, kwihanganisha Imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubashimira intera bamaze kugeraho biyubaka  ubwabo  n’umusanzu wabo mu kubaka Umuryango Nyarwanda. 

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana RWASIBO Jean Pierre, ashimira Urubyiruko rwitabiriye uyu Muhango wo Kwibuka Bagenzi babo bazize Jenoside anabahamagarira kurwanya ubujiji no kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge kubera ko ari bimwe mu byifashishijwe mu gushora bamwe mu Rubyiruko muri Jenoside yakorew Abatutsi kandi bagaharanira kuba umwe nk’uko Nyakubahwa Petezida wa Repubulika adahwema kubikangurira Abanyarwanda

By’umwihariko, Urubyiruko rwibukijwe ko hari urubyiruko bagenzi babo rwijanditse muri Jenoside rukaba ibikoresho by’ubuyobozi bubi bwariho, bagasenya Igihugu aho kucyubaka,  ariko ko hari n’urundi Rubyiruko rwitanze rukabohora Igihugu, rugahagarika Jenoside rukarokora abantu, Ingabo zahoze ari iza RPF/INKOTANYI, barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zishimwa kandi zizahora zishimwa.

Aha bakaba basabwe gukomera ku Bumwe bw’Abanyarwanda no guhaguruka bagahangana  n’abagihakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba imbere  mu  Gihugu ndetse no hanze yacyo, cyane cyane abakoresha Imbuga Nkoranyambaga, no kwamaganira kure inyigisho mbi zo ku mashyiga, hagamijwe gufata ingamba z’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse no mu Mahanga, nk’Igihango bagiranye n’Igihugu cyabo.

Kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho, bahamagariwe kurangwa n’Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda , gusigasira ibyagezweho no kubyaza umusaruro amahirwe ariho bakesha Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere n’uyu  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uhora aharanira iteka icyateza imbere abantu bose muri rusange, ntawe usigaye  inyuma,  kandi wifuza kuzaraga  Urubyiruko n’abazarukomokaho Igihugu cyiza kizira amacakubiri.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.