Ku itariki ya 13 Mata 2018, kimwe n’ahandi hirya no hino mu Gihugu, mu Mirenge yose igize Akarere ka MUSANZE habaye Umuhango wo Gusoza Icyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rwego rw’Akarere Ka Musanze, uyu Muhango wabereye mu Murenge wa BUSOGO, ubimburirwa n’Urugendo rwo Kwibuka  rwaturutse ku Biro by’Umurenge rwerekeza ku Rwibutso rwa BUSOGO, aho bunamiye Inzirakarengane ziharuhukiye, hakavugirwa Amasengesho bakanashyira indabo ku Mva.

Uyu Muhango wari witabiriwe  n’Abayobozi mu Nzego zitandukanye za Gisivile n’iz’Umutekano, Abahagarariye Amadini n’Amatorero n’Abaturage benshi cyane  baturutse imbere no hanze y’Akarere ka MUSANZE.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney, wari kumwe na Hon. Senateri UWIMANA Consolee, Hon.Depite MUREKATETE Marie Therese, Abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, Abahagarariye Amadini n’Amatorero barimo na Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Kiliziya Gatulika Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, n’Urubyiruko rwa TECHNO rukorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

 

Ku Rwibutso,  Nyiricyubahiro Musenyeri abafasha mu Isengesho mu gihe cyo Kunamira izi Nzirakarengane

Nyuma y’aho, umuhango wakomereje kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya BUSOGO (UR - CAVM), ahatangiwe ubutumwa binyujijwe  mu Buhamya, Indirimbo n’Impanuro z’Abayobozi batandukanye.

Bwana MUGABO agaruka ku kuntu muri aka gace, Jenoside yatangiye mbere ya 1994, aho Abatutsi batangiye gutotezwa, gushinyagurirwa ndetse no kwicwa mu 1990, harimo na Se umubyara

Yunganira uwatanze Ubuhamya, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana RWASIBO Jean Pierre, mu ijambo rye, yishimiye uburyo  Abayobozi n’Abaturage , abato n’abakuru, baturutse imihanda yose  bitabiriye uyu muhango.

Yongeye kwihanganisha ababuze ababo, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Ingabo yari arangaje imbere  bitanze bakabohora Igihugu bahagarika Jenoside, abenshi muri bo bakanahasiga ubuzima.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze

Yavuze ko nta kindi gihembo bababonera uretse guharanira kubaho, gukomera no kusa  ikivi cy’abagiye, gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira Imibereho Myiza  ya buri wese duhamagarirwa n’Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe, nk’imwe mu nzira yo guhangana n’ingaruka za Jenoside, “Kwibuka Twiyubaka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ahumuriza Abarokotse, abizeza kubahora hafi anashimira abitabiriye umuhango

Umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene, mu ijambo rye, ahumuriza Abarokotse Jenoside abibutsa ko  bafite Igihugu  kandi kibahora  hafi. Yashimiye  abitabiriye umuhango muri rusange  n’Abanyamusanze by’umwihariko, kubera umutekano usesuye ukomeje kurangwa mu Karere muri ibi Bihe bikomeye turimo byo Kwibuka n’uburyo abaturage bitabiriye gahunda zari ziteganijwe muri iki Cyumweru cyo Kwibuka, anashimira abagize umutima wo gutanga inkunga ku Barokotse Jenoside Batishoboye.

 

Yahamagariye Urubyiruko gufata iya mbere mu gufatanya n’abandi Banyarwanda mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside. Yasoje ahamagarira abantu bose gukomeza kwitabira ibikorwa byose bizakorwa muri iyi Minsi Ijana twibukamo izi Nzirakarengane.

Umuyobozi w’Ingabo ahumuriza anasimira Abarokotse Jenoside anizeza Abaturage bose muri rusange ko Umutekano w’Igihugu ubungabunzwe anabasaba kurushaho kuba umwe

Mu izina ry’Ingabo z’Igihugu zose no mu izina rye bwite, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen. Eugene NKUBITO, wari witabiriye uyu Muhango, ahereye ku Buhamya bwatanzwe ndetse n’ijambo rya Perezida wa IBUKA, na we yashimiye byimazeyo Abarokotse Jenoside uburyo badahwema kuzirikana uruhare  rw’Ingabo mu kurokoka kwabo, abashimira ubutwari bukomeje kubaranga mu rugamba rutoroshye rwo kwiyubaka, kwigira no

kugira uruhare mu Iterambere ry’Igihugu muri rusange.

 

Aha akaba yaboneyeho kongera kubizeza ko imbaraga zabarokoye ntaho zagiye kandi ko Ubuyobozi Bwiza buriho butazigera buhwema kubatekerereza icyabateza imbere ubwabo n’Igihugu cyose muri rusange hagamijwe kugira Igihugu gitekanye  kibereye abagituye kandi cyifuzwa n’Amahanga.

Umushyitsi Mukuru yihanganisha Abarokotse Jenoside anagaruka ku bigwi by’Imiyoborere Myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yihanganishije Abarokotse Jenoside mu magambo akomeye cyane agira, ati: “Ababahigaga bashaka kubica, bamwe muri bo bakibungabunga hirya no hino mu Bihugu byo hanze, kimwe n’abandi bari babibashyigikiyemo, icyabashimisha kurushaho ni ukubabona mubayeho nabi cyangwa kubona Abanyarwanda turyana, tudashyize hamwe.”

Yakomeje agira, ati: “Gukomeza gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside no kwishyira hamwe nibyo bizaduha imbaraga zo kubaka Igihugu cyacu no kugaragaza ubudasa budutandukanya n’ibindi Bihugu.”

Yasoje yibutsa ko Kwibuka ari inshingano za buri wese kandi ko by’umwihariko ari byo bizafasha Urubyiruko rwacu gukomeza guhangana n’uwo ariwe wese washaka kongera gusenya iki Gihugu yiha guhakana, gupfobya cyangwa kugoreka ukuri ku Mateka y’ibyaye.

Yahamagariye Ababyeyi kuganira n’abana babo, gusura Inzibutso no kubabwiza ukuri ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no gusaba ibinyunganizi kubyo badashoboye gusobanura ubwabo hagamijwe kubaka u Rwanda ruteye imbere kandi ruzira kuzongera kurangwamo amacakubiri ukundi.

 


Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.