Izi ni impanuro zatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, ubwo yari mu Karere ka Musanze, mu Nama yari yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’Abakozi bose kuva ku Rwego rw’Akarere kugeza ku Rwego rw’Akagari mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mata 2018.

Impamvu nyamukuru y’iyi nma kwari ukongera gusangira no kunonosorera hamwe impanuro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangiye mu Mwiherero w’Abayobozi wabereye mu Kigo cya FAWE mu Cyumweru gishize kuva ku tariki ya 27 kugeza ku itariki ya 30 Werurwe 2018.

 Mu ijambo rye, Guvereineri yibukije abakozi bose ko ntawe usabwa ibidashoboka, ko ibyo basabwa ari ibiba biri mu nshingano zabo. Yabivuze muri aya magambo; “Nk’uko Umubyeyi w’Umutima adahwema kuzirikana icyo Umwana we azarya, ni nako natwe tugomba guhora duhangayikishijwe n’ibiri mu nshingano zacu bitagenda neza, tugakora ibishoboka byose kugira ngo bitungane. Ibi bizafasha mu kurushaho gusigasira no kubyaza umusaruro cya cyizere kiri hagati y’Ubuyobozi bw’Igihugu n’Umuturage bubereyeho.” Kugira ngo ibi bigerweho, yasabye buri wese guhuza ibikorwa biri mu nshingano ze, guhanahana amakuru kandi ku gihe  no gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego.

 

Kubera ko ntacyakorwa mu gihe Umutekano waba wahungabanijwe, yabasabye gufatanya n’Inzego z’Umutekano mu kuwubungabunga bakaza amarondo no gukurikirana abinjira n’abasohoka mu Midugudu no kurebana ubushishozi niba imyirondoro batanga iba ijyanye n’ibyangombwa baba berekanye. Ibi bigakorwa no mu Mahoteli ndetse no mu bindi Bigo bicumbikira abagenzi.

Ibi bikazitabwaho ku buryo budasanzwe muri ibi bihe bikomeye tugiye kwinjiramo bijyanye no Kwibuka ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibindi byagarutsweho muri iyi nama, ni ukurwanya umwanda mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, kurwanya imyubakire y’akajagari, kuvugurura ubuhinzi, gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’Amategeko, kwita ku isuku,imirire n’imikurire by’abana, kunoza imitangire ya serivisi, kurushaho kwegera abaturage, kubagira inama  no kubakemurira ibibazo kandi ku gihe, batabanje gusiragira mu Buyobozi bava ku Rwego bajya ku rundi, mu gihe haba  harimo  n’ibyakagombye kuba byarakemuriwe no ku Mudugudu.

Abari mu nama bishimiye bikomeye icyemezo cyafashwe kijyanye no kongerera ubushobozi Urwego rw’Akagari, kubera ari ryo pfundo rya gahunda zose zikorerwa umuturage.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.