Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa ngarukamwaka  bibanziriza Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Komisiyo yo Kurwanya Jenoside  (CNLG) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’IgIhugu (MINALOC) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), itegura  Umuganda Wihariye w’Urubyiruko wo gusukura Inzibutso.

Muri uyu mwaka wa 2018 twitegura Kwibuka ku Nshuro ya 24, uyu muganda wabereye mu Giugu hose kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2017 ariko by’umwihariko, mu Karere ka Musanze uba kuwa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018, kubera ko ku Rwego rw’Akarere  wagombaga kubera ku Rwibutso rwa KINIGI kandi rukaba  ruherereye mu Murenge wa KINIGI, umwe mu Mirenge  yo mu Karere ka Musanze isanzwe ikora umuganda kuwa Gatanu kubera ikibazo cy’imyerere kubera kugira umubare munini w’abaturage b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Hari urubyiruko mu byiciro bitandukanye birimo abagize Inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, urubyiruko rwiga Mu Mashuri Makuru na Kaminuza, urubyiruko rutiga, urubyiruko rwikorera, urwibumbiye muri za Koperative, urubarizwa mu Madini n’Amatorero ndetse n’indi Miryango y’Urubyiruko rwegereye aho Inzibutso ziri.

Uyu muganda kandi ukaba witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene, akaba yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mushya w’Umurenge wa KINIGI, Bwana MANZI Jean Claude  wari kumwe na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa KINIGI, Bwana MUNYARUTETE Joseph, Abahagarariye Inzego z’Umutekano n’ Uhagarariye Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Musanze, Bwana TURATSINZE Phocas .

 

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye umuganda muri rusange anabasobanurira impamvu nyamukuru y’uyu muganda. By’umwihariko yasobanuriye Urubyiruko  amwe mu mateka mabi yaranze u Rwanda anabasaba guharanira ko atazongera kubaho ukundi. Aha akaba yaboneyeho kubashishikariza ibikorwa byose biteganijwe mu gihe cyo Kwibuka ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Mbere yo gusoza ijambo rye, yasabye abari aho bose kumufasha kongera gushimira Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kubohora u Rwanda ndetse na nyuma y’intambara y’amasasu bakaba bakomeje gutera ingabo mu bitugu Abaturarwanda n’Abanyamahanga mu Rugamba rw’Iterambere.

Yasoje ahamagarira Urubyiruko kurwanya umwanda, kwirinda no kurwanya bivuye inyuma ibiyobyabwenge batungira agatoki Ubuyobozi n’Inzego z’Umutekano ahantu hari ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano  no kurushaho  no gukomera ku Bumwe bw’Abanyarwanda.

 

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.