Mu rwego rwo gusura ibikorwa by'iterambere biri gukorwa Karere ka Musanze, kumenya ibyifuzo n' ibibazo birimo, kujya inama no  kubikorera ubuvugizi igihe bibaye ngombwa,

Tariki ya 10 Werurwe 2018, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iterambere ry'Abaturage, Bwana Cyriaque HARELIMANA,  yasoje Uruzinduko rw'Akazi rw'iminsi ibiri yagiriraga mu Karere ka Musanze kuva ejo tariki ya 09 Werurwe 2018.

Ubwo yageraga mu Karere ka Musanze yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascène, barikumwe n'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere,  bakaba baritabiriye inama Nyungurana bitekerezo baribatumiwemo n'Akarere yiga  ku Iterambere ryako yari iteganijwe uwo munsi.

Iyi nama yabereye mu Nzu Mberabyombi y'Akarere iherereye ku Biro by'Umurenge wa Muhoza yitabirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye, Abacuruzi, abagize inama Njyanama y'Akarere, abanyamabanga  Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abavuka muri Musanze bakorera ahandi, inshuti za Musanze, Abahagarariye Ibyiciro bitandukanye by'Abaturage.

Nyuma y'inama, mu masaha y'umugoroba, yasuye Ibitaro BIKURU bya Ruhengeri n'Isoko RISHYA rya Musanze.

Kuri uyu wa Gatandatu  yabyutse asura ibindi bikorwaremezo birimo  imihanda n'ibiraro, Ikigo Nderabuzima GISHYA cya Nyange n'ahagiye kubakwa "Industrial Park" mu Ruvunda.

Muri rusange yashimye umuvuduko Akarere kagezeho mu iterambere n' imikorere n'imikoranire hagati ya Komite Nyobozi n'Abakozi.

Kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza, yasabye ko Akarere kagirana "Partnership" n'Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kunoza Imiturire y'Umujyi, kuzamura imibereho y'abaturage abikorera babigizemo uruhare,   gukurikirana ikibazo cy'ibiciro by'umuriro bihanitse bya REG yagejejweho n'abacururiza mu isoko, gusaba WASAC na REG kwimura ibikoresho byabo bigomba kwimurwa no gutangira kwizigamira nk'Akarere hagurwa ubundi butaka buzajya bwifashishwa igihe bibaye ngombwa.

Yabizeje ubuvugizi mu kwihutisha gahunda yo kuvugurura Ibitaro  bya Ruhengeri na Budget yagenewe Ikigo Nderabuzima cya Nyange.Mu rwego rwo gusura ibikorwa by'iterambere biri gukorwa Karere ka Musanze, kumenya ibyifuzo n' ibibazo birimo, kujya inama no  kubikorera ubuvugizi igihe bibaye ngombwa,

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.