Taliki 13/02/2018 kuva saa 10h30 - 12h20 muri Stade Ubworoherane hateraniye inama yahuje ubuyobozi bw 'Intara y'Amajyaruguru n'aba motards bakorera mu mujyi wa MUSANZE bari kumwe n'abayobozi babo. 

Insanganyamatsiko y'umunsi "Gukumira no guca burundu impanuka zo mu muhanda".

Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Governor w'Intara y'Amajyaruguru Hon. GATABAZI JMV ari kumwe na RPC ACP Eric MUTSINZI, SSP JMV NDUSHABANDI, DPC/MUSANZE SP Aphrodice GASHUMBA n'abandi bayobozi batandukanye ba RNP. Ubuyobozi bw'Akarere ka MUSANZE bwahagarariwe na N'Umuyobozi w'Imiyoborere Myiza Bwana KANYARUKATO Augustin.

Aba motards bibukijwe ko umutekano wo mu muhanda ubareba kandi ko bagomba kugira uruhare rufatika mu kwirinda no gukumira impanuka birinda cyane cyane umuvuduko, uburangare, kuvugira kuri telefoni igihe batwaye, gupakira imizigo itajyanye n'ubushobozi bwa moto,.... Bibukijwe kdi kujya bubaha ibyemezo by'abashinzwe umutekano wo muhanda. 

Nyakubahwa Governor mu butumwa bwe yabanje kubashimira uruhare bagira mu bikorwa biteza imbere Igihugu; by'umwihariko yashimiye aba motards uruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora ya Nyakubahwa President wa Repubulika.

Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa na discipline, Isuku, kurwanya inda zitifuzwa cyane cyane mu rubyiruko, gutangira amakuru ku gihe kucyo aricyo cyose cyabangamira umutekano, gukunda umurimo no gutanga serivisi nziza, kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza y'umujyi wa Musanze w'ubukeragendo ndetse n'iy'igihugu muri rusange, guteza imbere amakoperative yabo,....

Aba motards bishimiye ibiganiro byiza bahawe kandi biyemeza gukomeza kurushaho kuba abafatanyabikorwa beza mu gukumira impanuka zo mu muhanda no kubungabunga umutekano. Abayobozi nabo babijeje ubufatanye n'ubuvugizi aho bizaba bikenewe. Byose byasojwe no gucinya umudiho

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.