None tariki ya 03 Gashyantare 2018, mu Rwanda hose habaye igikorwa cyo Gutangiza ku Mugaragaro Siporo mu Mashuri mu Mwaka wa 2018.

Ku Rwego rw’Igihugu, iki gikorwa cyahujwe na Siporo ya Bose mu Karere ka Musanze,   cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney.

 

Hari kandi n’Intumwa ya Ministeri y’Uburezi, Bwana RWIGEMA Paterne/ Ushinzwe Imikino mu Mashuri na Padiri GATETE Innocent/ Umuyobozi w’Ishami ry’Imikino mu Mashuri/Federation ya Sports Scolaires na Madamu UWITONZE Modetse Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kubera ko wari n’umunsi wo Gusoza Icyumweru cyari cyahariwe Kwizihiza ku Nshuro ya 24 Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, muri iyi mikino hari n’Intumwa y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari, Imeta n’Imidari by’Ishimwe/CHENO,

Bwana RWAKA Nicholas, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi.

 

 

Agaruka ku Nsanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Ubutwari twasozaga “Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda Twifuza”,  Guverineri yabahanuye ababwira ko  udashobora kuba intwari udafite amagara mazima, unywa ibiyobyabwenge,  udafite isuku, ugira amacakubiri, udafite ubumenyi, udakora , maze by’umwihariko ahamagarira abana b’abakobwa gukomera ku muco nyarwanda birinda kwiyandarika dore ko ari nabyo bibaviramo guterwa inda bityo bakivutsa amahirwe y’ubuzima bw’ejo aho guhagurukira icyarimwe na basaza babo  mu kwiyubakira  u Rwanda twifuza.

Amasite yose yaje guhurira muri Sitade akomeza imyitozo ngororangingo irimo n’umupira w’amaguru w’amaguru wahuje abahungu bo ku Kigo cy’Amashuri cya  Musanze ya I n’abo ku Kigo cya Muhoza Ibari munsi y’imyaka 15 muri ya gahunda yo kwitegura amakipe azaserukira u Rwanda muri FEASSA. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Byakurikiwe no kuganirizwa n’abayobozi batandukanye.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza atanga ikaze

Muri iyi gahunda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu UWAMARIYA Marie Claire, ari kumwe n’Inzego z’Umutekano.

Tubamenyeshe ko impamvu nyamukuru yo gutangiriza iyi mikino mu Karere ka Musanze, byari mu rwego rwo gukomeza imyiteguro ijyanye no kwakira Imikino itandukanye ikomeye y’ abakinnyi bari hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine mu kwezi kwa Kanama 2018 bazaturuka mu Mashuri yo mu Bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba/FEASSA. Aha bikazaba  aribwo bwa mbere hazaba hateguwe iyi mikino ku bana batarengeje imyaka 15.

Kubera ko yagombaga kwitabira iyi gahunda mu Karere ka Musanze n’aka Gakenke, yifatanije n’amasibo yari  kuri Site ya G.S.Musanze I, imwe mu Masite atanu yari yateganijwe yagombaga guhurira  muri Stade Ubworoherane, maze mu mwanya wa bagenzi babo, abashimira kuba bitabiriye siporo anabahamagarira  kutajya bayikora  ku gahato ahubwo bakayigira umuco nk’umuti ubarinda  indwara zitandukanye, nk’inzira  ituma  basabana, ikabyara ubucuti, ikabafasha kwiga neza, kwiga no kwerekana   impano zitandukanye bifitemo hanyuma ubikoze kinyamwuga bikamuteza imbere we  ubwe, umuryango we n’igihugu muri rusange. Yabamenyesheje ko ari naho banahererwa ubutumwa n’impanuro zitandukanye  zijyanye na Gahunda  zitandukanye za Leta.

 

Intumwa ya CHENO ashishikarizaurubyiruko  gukomera ku Muco w’Ubutwari

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.