Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’abamamyi bagenda bahenda abahinzi b’ibirayi hirya no hino  bashaka kubungukamo ibya mirenge,  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, yasuye Akarere ka Musanze maze akorana  inama n’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi, Abahagarariye Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi ku Rwego rw’Igihugu, RAB,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ihingwamo ibirayi  n’abatekinisiye ku Karere, Imirenge n’Utugari bafite iki kibazo mu nshingano zabo.

 Guverineri ahumuriza abahinzi

Iyi nama yabereye ku Biro by’Umurenge wa Kinigi, akaba yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NDABEREYE Augustin n’Inzego z’Umutekano ku Rwego rw’Akarere n’Imirenge.

 

Col. Paul NYEMAZI yongera kubasobanurira akamaro k’iyi gahunda yashyizweho anabizeza ubufatanye

 

Muri iyi nama, nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, hafashwe imyanzuro ku buryo bukurikira:

01.Umuhinzi wagurisije ibirayi bye azajya ahabwa amafaranga akuwe kuri Konti ya Koperative agashyirwa kuri Konti ye.

02. Abayobozi bose mu Nzego z’Ibanze iyi Gahunda bagomba kuyigira iyabo, bakava mu Biro bakegera amakoperative.

03.Hagiye gukorwa ubugenzuzi/Audit ku m akoperative yose kugira ngo hamenyekane amafaranga yakoreshejwe mu gkusanya ibirayi.

Icyiyongera kuri ibi kandi ni uko Guverineri yabatangarije ko hagiye gkuza  abagoronome bazajya bakorana n’amakusanyirizo  umunsi ku wundi bakazabafasha mu bujyanama mu buhinzi muri rusange  n’imikorere  n’imiyoborere yayo, ndetse n’icuruzwa ry’umusaruro wabonetse kugira ngo iyi gahunda irusheho kunozwa.

Aha abahinzi b’ibirayi  bakaba bibukijwe ko muri iki gihe hitegurwa gutangira Igihembwe cy’Ihinga, Season B, bakwitegura hakiri kare kugira ngo  bazahingire ku gihe, bahinge imvuto zatoranijwe bibukijwe muri iyi nama mu rwego rwo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro.

Yasoje abizeza ubufatanye n’ubuvugizi igihe cyose bibaye ngombwa ariko nabo abasaba  kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo aricyo cyose cyabangamira iyi gahunda.

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.