Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2018, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ku Nshuro ya 24, bizihije Umunsi Mukuru, UDASANZWE, Ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu Mwaka iragira, iti: “Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda Twifuza.”

Mu birori by’uyu Munsi Mukuru Udasanzwe twibukaho tukanaha agaciro Intwari zitangiye u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Abaturage bo mu  Murenge wa SHINGIRO bagize  amahirwe yo gusurwa  na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, ari kumwe n’Inzego z’Umutekano, aho uyu munsi wizizihirijwe ku Rwego rw’Intara n’Akarere.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene, mu ijambo ry’ikaze

Uyu Murenge ukaba waratoranijwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abaturage bawo bijyanye n’ibigwi by’ubutwari. By’umwihariko, uyu niwo Murenge  ufite umubare munini w’Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Musanze kubera ko wihariye 8 muri 15,  abagabo 5 n’abagore 3 kubera ko  bashoboye kurokora umubare munini w’Abatutsi  bahigwaga  muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo ni NIBISHAKA Enias, MURWANASHYAKA Fenias, NYIRARUKUNDO Yekebed, SAFARI Daniel, MUKAMUNYANA Josephine, BIZIMANA Pie, NYIRANEZA Felicite na SEHIGIRO Canisius.  Muri ibi birori bambitswe imidari y’ishimwe banashyikirizwa certificates.

 

Ikindi cyashingiweho mu guhitamo uyu Murenge, ni uko ari umwe mu Mirenge yegereye Ishyamba ry’Ibirunga ryari indiri y’abacengezi ariko bakaba barabaye intwari mu kwitandukanya  nabo no gutangira amakuru ku gihe  ibi bikaba byarafashije  cyane Inzego z’Umutekano mu guhagarika intambara y’abacengezi.

Mu butumwa bwe yagejeje ku bari aho, Gunerineri GATABAZI Jean Marie Vianney yabanje gushimira abaturage bose muri rusange uruhare bagize mu kwihitiramo no kwitorera Umuyobozi w’Igihugu ubabereye n’ubutwari bagize mu kurokora bagenzi babo ndetse no mu gufasha Ubuyobozi guhashya intambara y’abacengezi yari yayogoje Igihugu,  maze abasaba gukomera ku rugamba bahamagarira abavandimwe, abana, ababyeyi, abaturanyi n’inshuti zabo batarataha bakiri hirya no hino mu bindi Bihugu ndetse no mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarsi ya Kongo gutaha bakagaruka mu Rwababyaye, ko u Rwanda rubakunda kandi rwiteguye kubakira.

Yakomeje ashimira Inzego z’Umutekano, abakiriho n’abatabarutse, ku rugamba barwanye kugira ngo u Rwanda rube ruri uko rumeze uku, anabizeza, mu izinarye n’iry’abaturage ahagarariye kuzahora bazirikana ibyo bagezeho, kubisigasira no kugera ikirenge mu cyabo baharanira kuba intwari aho bari hose, igihe cyose no muri byose.

By’umwihariko yishimiye kuba mubari bitabiriye  ibi birori harimo n’abana bato, ukaba wabaye umwanya mwiza wo kubamenyesha ko bo bafite amahirwe akomeye yo gukurira mu Gihugu Cyiza gifite  Ubuyobozi Bwiza  bubatoza kubana, bubatoza  urukundo , bubahamagarira  gukora icyiza no kwamagana ikibi,  bityo nabo  bakaba bafite inshingano yo kubiharanira.

 Aha akaba yaboneyeho gushishikariza ababyeyi gutoza abana babo umuco w’ubutwari bakiri bato kugira ngo bazavemo Abanyarwanda bahesha ishema Umuryango Nyarwanda, bazi guhitamo icyiza no guhangana n’ikibi bakazayobora Igihugu mu minsi izaza.

Yasoje ijambo rye yongera kwifuriza abantu bose gukomeza kugira Umunsi Mwiza baharanira kuba Intwari,  gukomera ku muco w’isuku no kwamagana ruswa n’igusa nayo cyose baharanira kwiyubakira u Rwanda twifuza, nk’uko Insanganyamatsiko ibidukangurira.

Yabizeje ubufatanye no kubahora hafi, igihe n’imburagihe, mu Rwanda rurimo umutekano, ubukire n’icyizere cy’ejo hazaza, mu Cyerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashaka kutuganishamo.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.