Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018, nibwo Abakozi b’Akarere ka Musanze n’Abapadiri ba Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri bari bacakiranye kuri Stade Ubworoherane.

Ni imikino ya Gicuti yateguwe ku butumire bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Kiliziya Gatulika Diyoseze ya Ruhengeri. Hakinwe Umupira w’Amaguru ndetse n’Umukino w’Intoki wa Basket Ball, bikaba byari mu rwego rwo gusabana, gushishikariza abantu gukunda siporo no kwishimira ubufatanye n’ubwuzuzanye bukomeje kurangwa hagati y’Ubuyobozi Bwiza  burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Amadini n’Amatorero mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda n’abarutuye.

 

Imikino yaranzwe n’umutuzo mu bakinnyi b’amakipe yombi muri buri cyiciro ndetse n’ibyishimo ku bari baje kuyireba.

 

Yari yitabiriwe kandi na bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze.

 

Imikino yarangiye impande zombi ndetse n’abari baje kwihera ijisho muri rusange bifuza ko gahunda nk’iyi yahoraho, dore ko hari kandi  n’Inzego z’Umutekano na bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere. Akarere niko katahanye insinzi y’uwo munsi mu mikino yombi.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.