Buri mwaka, ku itariki ya 03 Ukuboza, ni umunsi wahariwe Abantu Bafite Ubumuga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992 mu rwego rwo guha agaciro abantu bafite ubumuga no kubaha amahirwe yo kwibona mu iterambere ry’Isi, Leta y’u Rwanda ikaba yarashyizeho amategeko abarengera mu mwaka wa 2007.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira, iti: “Impinduka Ziganisha ku Iterambere Rirambye kandi Ridaheza”.

Ni muri urwo rwego, kimwe n’ahandi hirya no hino mu Gihugu no hanze yacyo, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, Abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze babyukiye  mu birori bikomeye byo Kwizihiza uyu Munsi ku Rwego rw’Akarere bikaba byabereye mu Murenge wa BUSOGO.

Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene, wari kumwe n’Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungiririje Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Intumwa y’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga ku Rqego rw’Igihugu/NCPD, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Musanze, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Musanze/JADF n’abandi Bafatanyabikorwa batandukanye.

Uyu munsi waranzwe no kugaragaza ibyiza bya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idaheza, iharanira iterambere rya bose, irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akabando ka bose

 

Ibi byashimangiwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga mu Karere, Madamu MUKANYEMAZI Adele, washimiye Leta y’u Rwanda  kuba yarashyizeho Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga nk’urubuga batangiramo ibitekerezo ndetse n’ubuvugizi bwa bagenzi babo, kuba bahagarariwe mu Nama Njyanama kuva mu Kagari kugeza ku Rwego rw’Igihugu ndetse no mu Nteko Ishinga Amategekoy’u Rwanda tutibagiwe no muri Easter African Community.

 

 

Aha yaboneyeho gushimira bikomeye Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa Politiki z’Igihugu zibateza imbere mu rwego rwo  kubafasha kwiteza imbere ubwabo n’imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Aha twavuga nk’inkunga kagenera amakoperative atandukanye y’abantu bafite ubumuga, ubwisungane mu kwivuza, ubufasha bwo kwiga, insimburangingo n’inyunganirangingo, amagare, inkoni z’abatabona, amavuta y’abantu bafite Ubumuga bw’Uruhu abarinda mu gihe cy’izuba, guteza imbere imikino itandukanye y’abantu bafite ubumug (Goal Ball y’abatabona,  Standing Volley Ball y’abatumva ntibanavuge, Sit na Stting Volley Ball y’abafite ubumuga bw’ingingo, BOCCIA y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, athletism y’abakina imikino ngororangingo, Emputy Football y’abacitse ukuguru kumwe), amahugurwa ku bumenyingiro bigisha urubyiruko rufite ubumuga ubukorikori n’ubugeni (Hand Crafts and Arts) n’ibindi byinshi.

 

Gusa ngo n’ubwo ibi byose bimaze kugerwaho, haracyari imbogamizi zirimo kutagira ikibuga kigendanwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imikino n’imyumvire y’imwe mu miryango igihisha abantu  bafite ubumuga aho kubaba hafi no kubamenyekanisha.

Ashimangira ibyavuzwe  haruguru, Intumwa y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku Rwego rw’Igihugu, Bwana KARANGANWA Bosco, yavuze ko Akarere ka Musanze kari mu Turere tuza ku isonga mu guharanira uburenganzira bw’Abantu Bafite Ubumuga ariko  kakanagira umwihariko wako wo kuba kugeza ubu ariko  konyine gatanga amavuta y’uruhu ku Bantu Bafite Ubumuga bw’Uruhu.

Yasabye Abahuzabikorwa mu Iterambere ry’Akarere/ JADF kugira umwihariko ujyanye no guteza imbere abafite ubumuga mu iteganyabikorwa ryabo  anasaba abari aho gutanga makuru ku bafite ubumuga bataramenyekana.

 

Ibi byagarutsweho kandi n’uwatanze ubuhamya wagaraje uburyo yari yaravukijwe uburenganzira bwo kugera aho abandi bari

 

harimo no kujya ku ishuri none ubu akaba ageze no ku rwego rwo kwigirira tagisi ye bwite mu muhanda kubera Imiyoborere Myiza. Yabivue muri aya magambo: “Kagame Paul nitwe yabereye akabando.” “Uwari warabuze urugingo, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yamubereye urugingo.

 

 

Muri ibi birori, habayeho n’igikorwa cyo kuremera abafite ubumuga batishoboye.

 

 

Nyuma cyo kuremera, Umuyobozi w’Akarere mu ijambo rye yasabye abari aho bose kumutiza amashyi n’impundu kugira ngo bongere bashimirire hamwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we soko y’ ibi byiza.

 

 

Yabizeje gukomeza kubahora hafi muri gahunda zose zibateza imbere zirimo kubafasha kwiga, kwivuza, kwidagadura, kubona akazi, koroherezwa kugera kuri serivisi no guteza imbere ikoranabuhanga ku bantu bafite ubumuga kugira ngo nabo bagerweho n’ibyiza byaryo n’ibindi.

Yasoje abashimira umurava badahwema kugaragaza mu ntege nke zabo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta anashimira abateguye ibikorwa bijyanye n’uyu munsi  n’abitabiriye muri rusange kubera ko kwifatanya na bagenzi bacu bafite ubumuga ari ikimenyetso cy’ubumwe n’umwanya mwiza wo kubaka umuryango ushingiye ku gusangira ibyiza by’Igihugu tudaheza nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Yabahamagariye kurushaho gukorera hamwe, buri wese ku rugero rwe,  baharanira  ishema ry’u Rwanda n’Umunyarwanda.

 

 

 

 

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.