Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2017, kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa (09 – 13h00’), itsinda ry’abashyitsi riturutse muri “GAROWE MUNICIPALITY” ho mu Gihugu cya SOMALIA, abagabo 12 n’umugore1, bari mu Karere ka Musanze. Ryari riyobowe n’Umuyobozi (Mayor) wa Garowe, Bwana HASSAN Mled Isse.

Impamvu nyamukuru y’uruzinduko rwabo mu Karere ka Musanze, nk’abagize “Somali Urban Investment Planning Project Puntland”, kwari ugusangira ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iteza imbere Imijyi yo ku Rwego rwa Kabiri (Secodary Cities) iterwa inkunga na Banki y’Isi.

Ubwo bageraga ku Biro by’Akarere ka Musanze bakiriwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze utashoboye kuboneka kubera indi mirimo, bakaba bagiranye ikiganiro kirambuye mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere.

Hari kandi n’Intumwa ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ihuza ibikorwa by’Umushinga wo guteza imbere Imijyi yo ku Rwego rwa Kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali (Rwanda Urban Development Project/RUDP) harimo na Musanze, Umujyi w’Ubukerarugendo, Bwana George MUNYANEZA ari na we Muhuzabikorwa w’uyu Mushinga.

 

Uhereye ibumoso: Mayor wa Garowe MUNICIPALITY, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Umuhuzabikorwa w’Umushonga wa RUDP muri MININFRA n’Umuhuzabikorwa wa “Somali Urban Investment Planning project implementation”

 

Mu ijambo rye, yabashimiye kuba bahisemo gusura Akarere ka Musanze, kubera ko ari umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye  ku mpande zombi hagamijwe imikorere myiza iganisha ku iterambere ry’Igihugu n’abagituye maze aboneraho kubagezaho ishusho y’ibyo bikorwa mu Karere.

Barebeye hamwe imirimo irimo gukorwa yo kubaka imihanda n’imiyoboro y’amazi y’imvura/Ruhurura (drainage), uruhare rw’abaturage nk’abagenerwabikorwa mu guhitamo imishinga, ingurane ku mitungo y’abaturage yangirijwe n’ibikorwa by’umushinga , ikurikiranabikorwa hagamijwe imirimo ikozwe neza kandi mu gihe cyagenwe ndetse no kwirinda icyuho cyo gukoresha amafaranga y’umushinga ku buryo butanoze, ibibazo bigaragara mu itangwa ry’amasoko n’uburyo bikemurwa, n’ibindi, hakurikijwe ibyo bagendaga bifuza kumenya.

Nyuma yo kugaragarizwa uburyo Akarere gashyira mu bikorwa umushinga, n’ubwo hari ikibazo cy’imvura, basuye bimwe mu bikorwa byaganiriweho.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.